Nyabihu: Biyemeje kongera indangagaciro mu bumenyi bahabwa

Abanyeshuri bo muri Nyabihu TVET School na Rwanda Coding Academy, bafashe ingamba zo kwiga bashaka ubumenyi bufite n’indangagaciro z’ubumuntu, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe n’abanyabwenge.

Bunamiye abazize Jenoside bashyira indabo aho bashyinguwe
Bunamiye abazize Jenoside bashyira indabo aho bashyinguwe

Ni mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bikaba ari ku nshuro ya mbere muri iryo shuri, byabaye kuwa gatanu tariki 28 Kamena 2019.

Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri bisobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi, bwavanguraga abaturage bubacamo ibice bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayisire Anastase warokokeye Jenoside mu karere ka Nyabihu, mu buhamya bwe yabwiye abanyeshuri uburyo bishe umuryango we wose bazira ubwoko, asigara ari umwe mu muryango.

Abana bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kayisire avuga ko abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, ari ugukwirakwiza ibinyoma kuko n’ikimenyimenyi umuryango we bawutsembye mu 1992, agasaba abana kwima amatwi abapfobya Jenoside bavuga ko yatewe n’ihanuka ry’iyo ndege.

Ati “Kuva kera, Abayobozi bavanguye abaturage, ibaze kuba mwicaranye gutyo umuntu ushinzwe kubarinda akaza akabateranya, ibyo byatangiye kera tubaho mu buzima bubi bigera aho umuryango wanjye wose bawurimbura mu 1992 babajugunya mu buvumo”.

Akomeza agira ati “Najye kuba nkiriho ntabwo ari impuhwe nagiriwe, baramfashe barankubita umubiri wose bansiga ndi intere bazi ko napfuye, barangiza ngo Jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, abavuga ibyo mubime amatwi”.

Ndagijimana Jean Bosco, Umurinzi w’igihango wagize uruhare mu kurokora umubare munini w’Abatutsi barimo na Kayisire, yavuze ko yakuriye mu buyobozi burangwa n’ivangura n’amacakubiri yashoye u Rwanda muri Jenoside.

Nyuma yo gukurikira ibyo biganiro, abanyeshuri batangarije Kigali Today ko isomo babomye ku mateka ya Jenoside ribafasha kwiga batagambiriye ubumenyi gusa, ahubwo ko bagomba gushyira imbaraga mu guharanira kugira indangagaciro z’ubumuntu.

Kobusinge Charon wiga muri Rwanda Coding Academy ati “Batweretse ishusho ya Jenoside, uburyo yateguwe n’ubuyobozi, icyo tugiye gukora ni ukwiga kuko niyo nshingano dufite, ariko muri uko kwiga biradusaba no twiga dufite indangagaciro n’umutimanama kimwe mu bizadufasha guteza imbere igihugu turwanya Jenoside”.

Abana mu dukino tunyuranye
Abana mu dukino tunyuranye

Ngabire Fiona we, ati “Urubyiruko nitwe u Rwanda ruhanze amaso, twabonye uburyo ubuyobozi bwashyize ingengabitekerezo mbi mu baturage bica abandi, twe dufite inshingano zo kurwanya abagihembera amacakubiri twiyubakamo ubunyarwanda”.

Ibyo byifuzo by’abo banyeshuri byo kwiga baharanira kurangwa n’indangagaciro na kirasira, byashimangiwe n’ubuyobozi bwasabye abanyeshuri gukura birinda ikibi, ahubwo bakarangwa n’urukundo.

Nshimiyimana Jean Damascene wari uhagarariye Rwanda Polytechnic yibukije abo bana ko bakwiye kurangwa n’umutimanama wo kwanga ikibi.

Nshimiyimana Jean Damascene waje ahagararie Rwanda Poltechnic Schools asabe abana gukurana indangagaciro na kirazira z'Umunyarwanda
Nshimiyimana Jean Damascene waje ahagararie Rwanda Poltechnic Schools asabe abana gukurana indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda

Ati “Muri hano murahabwa ubumenyi bunyuranye, ariko byose bisaba n’umutimanama, ubumenyi butagira umutimanama ntacyo buba bumaze, kuko n’abayobozi bateguye Jenoside bakayishyira mu bikorwa bari barize baraminuje, ni yo mpamvu tubakangurira kwiga ariko bikajyana n’umutimanama n’indangagaciro z’ubunyarwanda”.

Egide Gakwaya Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside muri iryo shuri kibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ahaye abaturage iryo shuri rigatangira kwakira abanyeshuri mu ntangiro za 2018.

Yavuze ko kuba abana bakomeje kurangwa n’ituze ubwo hatangwaga ibiganiro mu gihe kirekire, ari indangagaciro batozwa n’icyo kigo zo kumva bagatega amatwi ibyo abakuru bababwira ku mateka y’u Rwanda.

Ati “Aba bana 132 biga muri Nyabihu TVET School basanga 60 biga muri Rwanda Coding School, bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite amatsiko yo kureba no kumva amateka yaranze abanyarwanda, ababyeyi babo. Bafite n’inyota yo kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere”.

Akomeza avuga ko urebye ubushake n’inyota bafite, ubona ko hari icyizere cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu mashuri rwigira ku mateka y’ibyahise, atari ukubisubiramo ahubwo ari ukubikumira ngo ntibizongere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUKOSORA ntabwo umuryango wanjye bawutaye mubuvumo ahubwo ni mukiyaga cya NYIRAKIGUGU

KAYISIRE Anastase yanditse ku itariki ya: 31-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka