Ikoranabuhanga rya Do-Nou ryitezweho gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Ruhango rwigishijwe uburyo bwo gukora imihanda y’ibitaka rwifashishije ikoranabuhanga rya Do-Nou (Duno) ruravuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.

Aha bari gushyiraho Do-Nou ya kabiri ari yano isoza umuhanda
Aha bari gushyiraho Do-Nou ya kabiri ari yano isoza umuhanda

Uru rubyiruko rugaragaza ko nyuma y’amahugurwa y’iminsi 12 rwahawe, ruzibumbira mu makoperative na rwo rukajya rushaka amasoko yo gukora imihanda nk’uko izindi sosiyeti zipigana ku masoko.

Ikoranabuhanga rya Do-Nou ni ugufata imifuka ugashyiramo igitaka, hanyuma ugapanga neza ahantu hashijije iyo mifuka igatsindagirwa imyanya yo hagati igasibishwa itaka, hakongerwaho indi mifuka na yo irimo igitaka kugira ngo umuhanda utumburuke nyuma hagasozwaho igitaka gikomeye ari nako bakomeza gutsindagira.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rutagira akazi kwihangira imirimo, Leta y’u Buyapani ku bufatanye na Leta y’u Rwanda batangije umushinga wo kuruhugura kwihangira imirimo bakora bene iyi mihanda.

Ambasaderi Takayuki yaganiriye n'Abakozi b'Akarere ka Ruhango
Ambasaderi Takayuki yaganiriye n’Abakozi b’Akarere ka Ruhango

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko ikoranabuhanga rya Do-Nou ryakoreshwaga mu Buyapani mu myaka isaga 100 ishize bagamije kubaka imihanda yo mu byaro no kwirinda Ibiza by’amazi kubera ikibazo cy’imitingito ikomeye ikunze kwibasira u Buyapani.

Agira ati, “Duno twayikoreshaga mu myaka myinshi ishize, twirinda Ibiza.’ Hano yakora. ifasha abaturage kubona imihanda myiza, twahisemo gufasha urubyiruko kuko ruzabona akazi kandi na Leta ikabona abantu basobanukiwe mu gukora imihanda idahenze muri gahunda yayo yo kugeza imihanda hirya no hino.”
Akomeza agira ati “U Rwanda na rwo rugira ahantu usanga hareka amazi mu mihanda ugasanga ntibaye nyabagendwa kandi iri koranabuhanga ridahenze rishobora kurufasha, ari na yo mpamvu Ubuyapani bwashyigikiye Igitekerezo cy’Umushinga CORE cyo gufasha abanyarwanda kubaka bene iyo mihanda

Avuga ko nyuma yo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi mu gukora bene iyi mihanda ruzarushaho kwiteza imbere kandi abaturage bakagira imihanda myiza ibafasha mu migenderanire.

Agira ati, “Buri mwaka dufata uturere tune tugahugura nibura urubyiruko 40 tugafata uturere tune, ku uryo mu mwaka duhugura abagera kuri 200, mu mwaka utaha tuzabikora, no muushize twarabikoze, no muri uyu turi kubikora”.

“Turatekereza ko uru rubyiruko 200 rushobora kugenda rugakora amakompanyi yabo, turabashishikariza gushyiraho amakompanyi yabo kugira ngo babashe kwihangira imirimo kandi bafasha n’abaturage kugira imihanda myiza”.

“Nibamara gushyiraho izo kompanyi bazakora imihanda ku buryo no hirya no hino mu Mirenge igerayo bityo u rwanda rurusheho kuba rwiza rufite imihanda myiza”.

Uku niko bagenda batsindagira ku murongo badasigana
Uku niko bagenda batsindagira ku murongo badasigana

Urubyiruko na rwo rufite icyizere, cyo kurangiza amahugurwa rumaze kwiga byinshi bizatuma rwihangira imirimo koko, gusa ngo ibikoresho n’ubushobozi bwo kubigeraho ni bimwe mu byo bifuza ko Akarere ndetse n’umushinga uri kubahugura wazarufashamo.

Ndacyayisenga Jeanine umukobwa w’imyaka 23 arangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubutabire ariko nta kazi yagiraga agaragaza ko afite icyizerenoneho dore ko yigeze no kwiga kudoda ariko akabura igishoro.
Agira ati, “Twmaze kumenya neza gushyira itaka mu dufuka, kudupanga no gustindagira, ubu noneho twifitiye icyizere, kuko twamenye uko tuzajya dukora imihanda neza, Leta n’umufatanyabikorwa bazatumenyere ibikoresho kuko birahenze”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie avuga ko iryo koranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu mihanda isanzwe yajyaga ikorwa na VUP ku buryo urubyiruko ruzabonamo akazi kandi ko hari ibikenerwa n’ubundi byifashishwaga mu ikorwa ry’iyo mihanda ku buryo amafaranga agura ibikoresho atabura.

Bakoresha ibipimo nko kubaka ibindi bikorwa remezo byose
Bakoresha ibipimo nko kubaka ibindi bikorwa remezo byose

Agira ati, “Ubusanzwe muri gahunda zo gukora imihanda hari ibyo duteganya, ndatekereza ko iri koranabuhanga aho rizakenerwa na ho hazateganyirizwa ibikoresho, kandi aho rizakenerwa bizaboneka urwo rubyiruko rubihabwe, umufatanyabikorwa na we turacyari kumwe azakomeza kudufasha”.

Kilometero imwe y’umuhanda ukoreshejwe ikoranabuhanga rya Do-Nou igura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni icyenda, aya akaba angana na 1/10 cy’ikiguzi cy’amafaranga yubaka kilometero imwe, hakoreshejwe gutsindagira umuhanda hakoreshejwe imashini aho kilometero imwe iba ihagaze miliyoni 90frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie, avuga ko bagiye kwiga ibyiza by’iri koranabuhanga ku buryo binabaye ngombwa ryakorehwa mu mihanda ikorwa na VUP kuko rihendutse kandi rikoresha ibikoresho biboneka hafi.

Nyuma yo gukuramo ibyondo no gusiza neza bashyiramo Do-Nou ya mbere bagashyiraho igitaka bagashyiraho iya kabiri bagatsindagira
Nyuma yo gukuramo ibyondo no gusiza neza bashyiramo Do-Nou ya mbere bagashyiraho igitaka bagashyiraho iya kabiri bagatsindagira
Mu Murenge wa Mwendo Ammasaderi Takayuki Miyashita yerekana uko iri koranabuhanga rikora
Mu Murenge wa Mwendo Ammasaderi Takayuki Miyashita yerekana uko iri koranabuhanga rikora
Basoza umuhanda bashyiraho ikindi gitaka bagakomeza gutsindagira
Basoza umuhanda bashyiraho ikindi gitaka bagakomeza gutsindagira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka