Ubukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ burasiga hubatswe amavuriro 1000

Umuryango wa Imbuto foundation muri iki cyumweru wakomereje ubukangurambaga bwawo mu Karere ka Gisagara, aho ukangurira abaturage kwita ku buzima mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bafunguye ku mugaragaro amavuriro atatu yubatswe mu Karere ka Gisagara muri gahunda ya Baho Neza
Abayobozi mu nzego zitandukanye bafunguye ku mugaragaro amavuriro atatu yubatswe mu Karere ka Gisagara muri gahunda ya Baho Neza

Ubwo bukangurambaga bwiswe ‘Baho Neza’ bwibanda ku kugeza serivisi z’ubuvuzi mu bice by’icyaro, zirimo gufasha abantu kuboneza urubyaro, kwisuzumisha indwara zitandukanye, kurwanya imirire mibi, n’ibindi.

Ubwo bukangurambaga bunashishikariza abaturage kwita ku mikurire y’abana bato, bababonera indyo yuzuye babarinda no kugwingira.

Ku wa kane tariki 27 Kamena 2019, ubukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ bwakomereje ku Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Muri ako karere batashye ku mugaragaro amavuriro atatu (Health Posts). Abiri muri ayo mavuriro ni ivuriro rya Rwamiko n’irya Saga yombi yubatse mu Murenge wa Muganza n’ivuriro rya Baziro ryubatse mu Murenge wa Mugombwa.

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bitabiriye ubukangurambaga bwa Baho Neza
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bitabiriye ubukangurambaga bwa Baho Neza

Mu kwezi gushize, ubu bukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ bwageze no mu tundi turere twa Kirehe na Nyagatare two mu Burasirazuba.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, amavuriro 130 amaze kubakwa hirya no hino mu gihugu, akaba yarubatswe hakoreshejwe amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, yasobanuye ko ubu bukangurambaga bugamije kwegereza serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bwiza ku baturage bose.

Ati “Muri ubu bukangurambaga, tugira abantu inama ku kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi, n’ibindi. Tuzagera mu bice byose by’igihugu twigisha ababyeyi kurwanya inda ziterwa abangavu nka kimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bwiza bw’abaturage. Ababyeyi bagomba kumenya ko kubyara umwana bitegurwa.”

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, aganira n'abaturage bitabiriye ubukangurambaga mu Karere ka Gisagara
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, aganira n’abaturage bitabiriye ubukangurambaga mu Karere ka Gisagara

Muri ubwo bukangurambaga kandi hubakwa n’ibikorwa remezo bikenerwa mu kwita ku buzima. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Imbuto Foundation n’umuryango wa SFH Rwanda barateganya kubaka amavuriro 1000 bitarenze umwaka wa 2024, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yabisobanuye.

Yagize ati “Ayo mavuriro azafasha kugabanya ingendo ndende abaturage bakoraga bajya kwivuza. Ubu muri rusange impuzandengo y’igihe abantu bakoresha bajya kwivuza ni isaha imwe. Intego dushaka kugeraho ni uko ntawe ugomba gukora urugendo rurenze iminota 30 ajya kwivuza.”

Mu bukangurambaga bwa Baho Neza abana bahabwa amata mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi guha abana indyo yuzuye
Mu bukangurambaga bwa Baho Neza abana bahabwa amata mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi guha abana indyo yuzuye
Muri ubwo bukangurambaga abaturage bahawe serivisi z'ubuvuzi ku buntu
Muri ubwo bukangurambaga abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu
Abahanzi bo muri ArtRwanda-Ubuhanzi babinyujije mu mbyino, mu mivugo, mu ndirimbo n'ikinamico, batanze ubutumwa bujyanye na gahunda ya Baho Neza
Abahanzi bo muri ArtRwanda-Ubuhanzi babinyujije mu mbyino, mu mivugo, mu ndirimbo n’ikinamico, batanze ubutumwa bujyanye na gahunda ya Baho Neza
Abayobozi basabanye n'abaturage bitabiriye ubukangurambaga
Abayobozi basabanye n’abaturage bitabiriye ubukangurambaga
Abaturage bo muri Gisagara bishimiye ubukangurambaga bwa Baho Neza
Abaturage bo muri Gisagara bishimiye ubukangurambaga bwa Baho Neza

Amafoto: Imbuto Foundation

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka