U Rwanda na Botswana biyemeje ubufatanye mu kuzamura abaturage

Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi yari arimo ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019, hamwe na Madame Jeannette Kagame muri Botswana, yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana basangiye mbere yo gusoza uruzinduko
Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana basangiye mbere yo gusoza uruzinduko

Mu ijambo risoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

Muri urwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye muri Botswana, yakomeje avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze igihe bakorana mu kureba uko bateza imbere imikoranire mu bintu by’ibanze bizagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Sinshidikanya ko tuzagera kuri iyi nshingano y’ingezi kuko (ibihugu byombi) twiyemeje guha umuturage icyo tumugomba, gukorera mu mucyo, gusubiza ibijyanye n’ibyo dushinzwe (accountability) no guha abaturage uruhare mu bikorwa bibateza imbere.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu by’ibinyamuryango nyakuri by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikaba ngo bizakomeza gukorana mu gufatanya n’ibindi bihugu by’uwo muryango mu guteza imbere Afurika.

Yasoje ashimira uburyo we na Madame Jeannette Kagame bakiriwe muri Botswana anizeza ko bazongera kugenderera iki gihugu mu bihe bidatinze, agira ati “Tuzagaruka kandi turifuza kubona ubucuti n’imikoranire y’ibihugu byombi birushaho gutera imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka