Muhanga: Aborojwe amatungo magufi bagaya abahita bayagurisha atarororoka

Imiryango 12 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yorojwe ihene iragaya abazihabwa bakazigurisha cyangwa bakazirya zitarororoka.

Abahawe ihene bagaya abahita bazigurisha kuko bakomeza kuba mu bukene
Abahawe ihene bagaya abahita bazigurisha kuko bakomeza kuba mu bukene

Bavuga ko n’ubwo ihene nta gaciro kanini ifite, itanga umusaruro iyo uwayoroye ayitayeho mu gihe uyihabwa akayigurisha we ngo aba yihemukiya.

Imiryango 12 y’abarokotse Jenoside batishoboye yorojwe ihene buri umwe, igaragaza ko n’ubwo ihene atari nk’inka, bazazifata neza nk’andi matungo ashobora kubateza imbere aho kuzigurisha no kuzirya nk’uko bijya bigenda kuri bamwe.

Aba baturage borojwe n’Umuryango rusange w’Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), na wo ugaragaza ko n’ubwo nta butunzi bwinshi ufite nk’abanyeshuri, bikwiye ko buri wese yirebaho agashaka icyatuma mugenzi we atera imbere n’ubwo yamufasha kuri bwa bushobozi buke afite.

Sibomana Athanase warokotse Jenoside yakorewe Abatusi, avuga ko nta tungo yagiraga kandi ko iryo yahawe rizamuteza imbere aho kurigurisha ritarororoka, akagaya abajya bahabwa inkunga bagahita bayikoresha ibyo itagenewe kuko bahora muri bwa bukene.

Agira ati “Itungo ryagateje imbere urihawe, iyo utaryoroye ukarigurisha ni wowe uba wihemukiye. Nta tungo nagiraga ariko ndizera ko iri rizanteza imbere”.

Murorunkwere Lydie na we warokotse Jenoside, avuga ko yari atunze ihene akabasha kubona amakayi y’abana n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ariko mu mwaka ushize abajura bakazimwiba agasigarira aho, akaba nawe agaya abahabwa inkunga bakayipfusha ubusa.

Agira ati “Nubaha itungo ryose ko ryanteza imbere, iri nahawe rizamfasha kwiteza imbere niryororoka nkagira nk’eshanu, nzajya ngurisha mo imwe nyikenuze. Ugurisha impano yahawe aba yihemukiye kuko nta terambere ashobora kugeraho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent avuga ko umuturage uhawe itungo nk’inkunga agirwa inama yo kudahita arigurisha kuko aba agabanyije amahirwe yo kwiteza imbere.

Rurangwa avuga ko bashishikariza abatishoboye kutagurisha amatungo bahawe atarororoka
Rurangwa avuga ko bashishikariza abatishoboye kutagurisha amatungo bahawe atarororoka

Agira ati “Ni uburenganzira bw’umuturage kuba yagurisha itungo rye akaryikenuza, ariko bene aba baba batishoboye tubashishikariza kwihangana rikororoka kugira ngo nanagurisha agire iryo asigaraga rizamuha irindi mu minsi iri imbere”.

Mu bindi bikorwa AGE ICK ikora mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo ibijyanye n’imirimo y’amaboko basana amazu y’abatishoboye no guharura imihanda.

Abanyeshuri ba ICK banafatanya n'abaturage mu bikorwa by'imirimo y'amaboko
Abanyeshuri ba ICK banafatanya n’abaturage mu bikorwa by’imirimo y’amaboko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese harya iyo umuntu ahaye undi ihene imwe aba amufashije iki? Ntitukabeshyane.

Amis yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Ntabwo uziko wagurisha iyi byaye ukagura Mituel de sante wivurizaho wowe nabawe

Kazungu yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

wow birashimishije cyane tuzarwubaka n’abandi barebereho

alice yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka