Ubusanzwe amaribori hari abayafata nk’uturango tw’ubwiza cyane cyane bagendeye ku muco nyarwanda. Nyamara abahanga mu buvuzi bemeza ko ari indwara ivurwa kandi igakira. Amaribori agaragara ku bagabo ndetse n’abagore. Icyakora agaragara ku bagore cyane kurusha abagabo.
Abagabo babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwigana ibirango by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), ndetse no kwigana inzoga zisanzwe zikorwa n’inganda zemerewe gucuruza mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda.
Umujyi wa Kigali watangiye ubukangurambaga bukangurira abaturage gushyira amatara ku bipangu byabo biri ku mihanda igendwa cyane kugira ngo ubwiza bw’indabo n’ibiti bihakikije bikomeze no kugaragara na ninjoro atari ku manywa gusa.
Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Nyabihu, batangaza ko kuba aka karere kari mu dufite imibare myinshi y’abana bagwingiye biterwa no kuba ababyeyi baho bahugira mu gushaka imibereho bakirengagiza inshingano zo kwita ku bana.
Antoine Mugesera, umusaza w’imyaka 77 y’amavuko wahoze uri umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yibuka ko yatunze konti ya banki bwa mbere mu 1970 muri Banki yitwaga Caisse d’Epargne kugira ngo abone aho azajya acisha umushahara we.
Umunyarwanda witwa Ishimwe Moses avuga ko yatashye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa, gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.
Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyabikiri bahimbye Yeruzalemu barasaba ubuyobozi kushakira ubutaka bwo guhingaho kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzindiko rw’iminsi ibiri i Abuja muri Nigeria aho aza gutanga ikiganiro mu nama yo kurwanya ruswa iribufungurwe kuri uyu wa 11 Kamena 2019 na Perezida w’icyo gihugu, Muhammadu Buhari.
Abayobozi bashya batorewe kuyobora inzego z’Umuryango RPF Inkotanyi mu turere twa Nyaruguru na Muhanga baravuga ko bagiye guhuza imbaraga bakazamura iterambere ry’abaturage bahereye ku Mudugudu.
Kuri uyu wa Gatatu Igikombe cy’Amahoro mu mikino ya 1/8 ibanza, aho APR izahura na AS Kigali, naho ikipe ya Rayon Sports ikazakina na Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Abantu batandukanye bategura amafunguro ku meza atetse (ahiye), ku ruhande bagashyiraho n’imbuto mu rwego rwo kuzuza indyo iboneye nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga. Gusa hari abibaza igihe cyiza cyo kurya izo mbuto niba ari mbere y’ifunguro cyangwa. Ibyo ni byo tugiye kubagezaho twifashishije imbuga zinyuranye za (…)
Kuri uyu wa mbere mu Rwanda haraye hatangiye irushanwa rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 16, ihuza ibihugu by’akarere ka gatanu mu mukino wa Basketball
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha kuko mu mpanuka zihitana ubuzima bw’abantu harimo n’iziterwa n’uko hari abatwara ibinyabiziga basinze.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019, Madame Denise Nyakeru Tshisekedi, umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Abantu batandukanye banywa icyayi ariko hari abakinywa gusa batazi ibyiza byacyo, hakaba n’abakinywa batazi ko bishyira mu byago, kuko bafite impamvu zagombye gutuma batakinywa.
Ubusanzwe siporo ni nziza kuva ku muto kugeza ku mukuru kuko ifasha kugira ubuzima bwiza.
Nyuma yo guhagarika umutoza Nduhirabandi Abdulkarim Coka, ikipe ya Etincelles yamaze kumusimbuza Seninga Innocent wigeze no kuyitoza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 yageze i Libreville, mu murwa mukuru wa Gabon aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na perezida w’icyo gihugu Ali Bongo Ondimba mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu izwi nka Palais de la renovation.
Hari abantu bava kumeza bigafata igihe kinini ngo babe bakongera gusonza, bikarushaho kuba bibi iyo ari nijoro kuko burinda bucya bakigugaye, ibyo bigatuma basinzira nabi. Niba ibi bijya bikubaho, ongera ibishyimbo cyangwa imiteja ku isahani yawe.
Madamu Jeannette Kagame yaraye yakiriye ku meza mugenzi we Denise Nyakeru Tshisekedi, Madamu wa perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ngarama giherereye mu Karere ka Gatsibo buvuga ko kubakirwa ikigo nderabuzima gishya byatumye nta murwayi ukimenya indwara y’undi.
Umuryango uharanira amahoro witwa Alert international uravuga ko ugiye gushora Miliyoni zirenga eshanu z’Amadorali ya Amerika mu gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu mushinga witwa Mupaka Shamba letu mu gihe cy’imyaka ine.
Mu Karere ka Musanze harimo kubera igerageza ryo gukoresha utudege duto (drones) mu buhinzi. Bamwe mu baturage iryo koranabuhanga ryagezeho baremeza ko bamaze kubona impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi mu gihe gito bamaze bakoresha utwo tudege.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena 2019, yatunguye abaturage ba Rwinkwavu na Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba arahagarara arabasuhuza.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko aho amarerero yo mu ngo yatangirijwe, abana basigaye bagirirwa isuku kurusha uko byari bisanzwe.
Abavanywe ku kirwa cya Iwawa barizezwa kwishyurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha utangirana n’ukwa karindwi. Ni mu gihe bavuga ko hashize imyaka isaga 20 bategereje kwishyurwa ibyabo basizeyo.
Imikino ihuza imirenge yose yo mu gihugu yari imaze amezi iba mu gihugu cyose, isojwe umurenge wa Gihango wo mu karere ka Rutsiro ari wo wegukanye igikombe mu mupira w’amaguru
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bo muri Club yita ku buzima yitwa ‘Health Club’, tariki ya 8 Kamena 2019 batanze ibikoresho by’ibanze by’isuku n’ibiribwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sitasiyo ya Lisansi na Mazutu yitwa Mogas, aho bigiye kwinjiriza amafaranga Rayon Sports
Kwizera Evariste washyingiranywe na Mukaperezida Clotilde mu mpera z’ukwa mbere muri uyu mwaka wa 2019 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana.
Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur), iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka cyangwa kuzamuka mu nyubako ifite inzu zigerekeranye. Iyo nyubako yashyizwemo na kamera zifasha mu gucunga umutekano.
Umuryango mpuzamahanga ushamikiye ku itorero ry’Abadivantisite, ADRA, washyikirije Akarere ka Nyabihu inzu y’ababyeyi n’ingobyi y’abarwayi, bifatwa nk’igisubizo ku kibazo cy’ababyariraga mu nzira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, akaba yungirijwe na Rwamurangwa Stephen wari usanzwe ari we Perezida(Chairman) ku rwego rw’akarere.
Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari amafaranga menshi Leta ishora mu gucapa no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bifashe mu myigire y’abana b’abanyeshuri.
I Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura Inama Mpuzamahanga ku Mbonezamikurire y’abana bato izabera i Kigali ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2019.
Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, APR yatomboye AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yatomboye Marines FC.
Madame Jeannette Kagame avuga ko ubuzima bw’abakecuru n’abasaza barokotse Jenoside ariko ikabatwarira ababo bose, bureba buri Munyarwanda.
Abanyeshuri barangiza muri Kaminuza zo mu Rwanda baranenga uburyo imirimo isaba ubushobozi buhambaye ihabwa abanyamahanga, hirengagijwe ko n’Abanyarwanda bashoboye.
Abashinze Ikigega gikusanyirizwamo amafaranga yagenewe gutera inkunga abakurikirana mu butabera abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batangaza ko bahagurukiye buri wese uzagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose ku isi.
Abantu babiri bari kuri Moto bitabye Imana abandi batatu bakomerekera mu mpanuka y’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yabuze feri ikagonga Moto, ku wa 07 Kamena 2018.
Umukobwa witwa Kamuzizi Sumaya wo mu Karere ka Musanze wari umaze umwaka afungiye muri Uganda, avuga ko igihe cyose yamazeyo yakoreshwaga imirimo ivunanye, yavuga ko ananiwe agakubitwa.
Kuva saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Kamena 2019, abanyakigali bitabiriye siporo rusange ya Nijoro izwi nka ’Kigali Night Run’, bahagurukira kuri rond point yo kuri KBC, bakora urugendo rungana na Kilometero 5.4.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa 07/6/2019, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, yasezereye ndetse yirukana mu Ngabo z’u Rwanda, muri Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abagera kuri 463.
Muri gahunda y’ubukangurambaga y’ibyumweru 52 yo kurwanya impanuka zo mu muhanda, Polisi n’abafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Kamena 2019 bakanguriye abatwara abantu kuri moto kwirinda ibisindisha igihe bari mu kazi.
Abantu batekereza ko indwara y’amaso nta buryo bwo kuyirinda nyamara iyo ufashe indyo zizwiho gufasha amaso kugira ubuzima bwiza, ukagira n’ikinyabupfura mu mibereho yawe, harimo kuruhuka kwirinda ibikorwa byica amaso n’ibindi watuma amaso yawe arindwa indwara ndetse akarushaho kubona neza.
Kwitotomba, gukeka buri muntu wese ukuzengurutse cyangwa uguhora hafi, kurakarira ibigo by’itumanaho ni bimwe mu byo usanga abantu bavuga ko telefone zabo zigendanwa zitabwa n’abandi bagakeka ko baba binjiriwe ibyo mu cyongereza bita (hacking).
Tangawizi ni igihingwa kimaze imyaka irenga ibihumbi bitanu, nk’uko tubikesha urubuga http://www.indepthinfo.com kikaba cyaragaragaye mbere na mbere mu Buhinde no mu Bushinwa, aho bayikoreshaga nk’ikirungo.