Perezida Kagame yishimiye kugera bwa mbere muri Madagascar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madame Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yizihijwe ku nshuro ya 59.

Ibyo birori byabereye kuri Sitade ya Mahamasina iherereye i Antananarivo mu murwa mukuru wa Madagascar.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari abashyitsi bakuru muri ibyo birori byarimo na Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina na Madame Mialy Rajoelina.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, ibiganiro bibera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu yitwa Iavoloha.

Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uwo mugoroba wo ku wa gatatu.

Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no kugera bwa mbere mu gihugu cyiza cyane cya Madagascar giherereye rwagati mu mazi, kikaba n’ikirwa kinini cyo ku Mugabane wa Afurika. Perezida Kagame yavuze ko byabaye akarusho kuhagera muri iki gihe icyo gihugu kiri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.

Igihugu cya Madagascar cyabonye ubwigenge tariki 26 Kamena 1960 kikaba cyari cyarakolonijwe n’u Bufaransa.

Perezida Kagame yavuze ko kwitabira ubutumire yahawe ari umwanya mwiza wo guhura na mugenzi we Andry Rajoelina kugira ngo baganire ku byerekeranye no kunoza umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagize ati “Duhereye ku masezerano impande zombi zishinzwe iterambere zashyizeho umukono mu ntangiriro z’uyu mwaka, turateganya guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Madagascar.”

Perezida Kagame yakiriwe na Andry Rajoelina, Perezida wa Madagascar
Perezida Kagame yakiriwe na Andry Rajoelina, Perezida wa Madagascar

Kagame yasobanuye ko iryo terambere rizagerwaho binyuze mu Muryango w’isoko rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ndetse no muri gahunda y’isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area).

Mu bindi ibihugu byombi byiyemeje bizafatanyamo harimo guteza imbere ikoranabuhanga, ubuhinzi n’umutekano.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangaje ko Perezida wa Madagascar ateganya kuzaza mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

Iyo migenderanire iri mu rwego rwo kwimakaza umubano w’ibihugu byombi no kunoza umubano mwiza hagati y’abaturage babyo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Andry Rajoelina wamutumiye muri ibyo birori. Yashimiye n’abaturage ba Madagascar kubera urugwiro bamwakiranye ubwo yifatanyaga na bo muri ibyo birori by’amateka.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabwiye abaturage n’abayobozi ba Madagascar ko ubumwe ari inkingi ikomeye yo kugera ku iterambere bifuza.

Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda, agaragaza ko gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bihari byagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Niba u Rwanda rwarabashije kwiteza imbere, bivuze ko n’abandi babishobora, ndetse bakora n’ibirenzeho.”

Perezida Kagame yifurije iterambere igihugu cya Madagascar, igihugu cy’u Rwanda, n’Umugabane wa Afurika muri rusange ibyo bihugu byombi bisangiye.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka