Nyuma y’iminsi ari mu biruhuko mu gihugu cye cy’amavuko cya Brazil, umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’igikombe cy’Amahoro, aho azaba aje gutegura igikombe cya CECAFA.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi, yadutangarije ko bamaze kumvikana n’uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports, ko azaza nyuma y’igikombe cy’amahoro, akaza azanye n’abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil.
Yagize ati “Ibijyanye n’amasezerano na Robertinho twamaze kubyumvikana igisigaye ni ukuzaza aje gusinya, twavuganye ko azaza agategura CECAFA, noneho n’umutoza Do Nascimento nawe akabona gufata ikuruhuko”

Umutoza Robertinho yavuye mu Rwnda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, ubu ikipe ye ya Rayon Sports ikaba iri gutozwa na Wagner do Nascimento mu gikombe cy’amahoro, aho amaze no kuyigeza muri ½ cy’irangiza.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse muduhe amakuru yigihe umutoza wacu Robertinho nababakinnyi bazazira umunsi murakoze
MWIRIWE?TUBASHIMIYE AMAKURU AZIRA IBIHUHA MUTUGEZAHO,MUTUBWIRE NIBA WAMUKONGOMANI YARAJE.N’IZINA RYE.
Mwiriwe turabashimiye cyane kumakuru mutugezaho kubijyanye numutoza wacu rero turabyishimiye kd abo bakinnyi ari gushaka turumva bashobora kuzaza babokora kuko umutoza azabishakira azazan abashoboye tumurinyuma muri byose namwe turabashima kumakuru perezida wacu nawe tumuri inyuma akomeze atwubakire equipe
arakaza neza noneho marere tuyimerere nabi