Kayenzi: Inzozi za Zigiranyirazo warokotse Jenoside zigiye kuba impamo

Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango ‘Akazi Kanoze Access’ wasuye urwibutso rwa Kamonyi unaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri bo mu murenge wa Kayenzi.

Umukecuru uhagaze iburyo imbere yari ahagarariye Munganyimana, umwe mu bahawe ubufasha na "Akazi Kanoze Access"
Umukecuru uhagaze iburyo imbere yari ahagarariye Munganyimana, umwe mu bahawe ubufasha na "Akazi Kanoze Access"

Abaremewe ni Marcel Zigiranyirazo na Azera Munganyimana, bahawe ibikoresho by’ibanze by’ubuzima, birimo ibiribwa, ibiryamirwa ndetse banahabwa ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati na sima.

Zigiranyirazo yahawe ibyo kurya, ndetse anahabwa imifuka icyenda ya sima n’amabati 25 bizamufasha kubaka inzu yo kubamo.

Ubusanzwe ngo yabaga mu kazu gato cyane we yita “umwobo”, akakabanamo n’abana be batatu, kandi nta mugore agira.

Munganyimana we yahawe ibyo kurya, ibiryamirwa ndetse n’amafaranga azamufasha kwikenura ku bindi akeneye, kuko we asanzwe yari afite inzu yubakiwe, ariko akaba ashaje atabashije gukora kandi yaranamugaye.

Abahawe ubwo bufasha batangaje ko bari mu buzima bubi bikabije nta cyizere cy’ubuzima bagifite, none bakaba bongeye kwishimira ko hari abantu bakibazirikana.

Zigiranyirazo wahawe ibikoresho by’ubwubatsi, avuga ko yari amaze igihe afite inzozi zo kubona aho arambika umusaya, none zikaba zigiye kuba impamo.

Yagize ati “Nabaga mu mwobo kurya ari ikibazo. Ibi mbifashe nk’inzozi zigiye kuba impamo, Imana yonyine izabampembere”.

Uhagarariye umuryango ‘Akazi kanoze Access’, Twagizihirwe Valens, yatangaje ko buri munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukora ibishoboka ngo Jenoside ntizongere ukundi, bityo ko iki gikorwa kitazahagarara mu muryango ayoboye.

Abayobozi ba Akazi Kanoze Access bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba Akazi Kanoze Access bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagize ati “Iki ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iyi minsi 100. Twaremeye n’abarokotse Jenoside batishoboye kandi ni igikorwa tuzajya dukora buri mwaka”.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu murenge wa Kayenzi, Uwayezu Servire, yavuze ko hari abarokotse bagifite ibibazo by’ingutu bijyanye n’imibereho, bitewe n’ubukana Jenoside yakoranywe bityo n’ibikomere byayo bikaba bitoroshye gukira ariko ko ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bagerageza kubishakira ibisubizo.

Ati “Ntibitworohera gusaranganya ubushobozi buke dufite ngo tubugeze ku bakeneye ubufasha bose, gusa dufatanya n’abafatanyabikorwa bacu bityo tukagenda tugera ku bababaye kurusha abandi”.

Umuryango ‘Akazi kanoze Access’, ni umuryango wita ku rubyiruko ubaha amahugurwa y’ubumenyi rusange n’ubumenyi ngiro, ukabafasha no kwihangira imirimo.

Abakozi ba Akazi Kanoze Access nabo babwiwe amateka y'urwibutso rwa Kamonyi
Abakozi ba Akazi Kanoze Access nabo babwiwe amateka y’urwibutso rwa Kamonyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka