Kumena amabanga kw’abajyanama b’ubuzima bibangamira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Umuryango Faith Victory Association (FVA) n’indi miryango 15 bakorana mu guharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, iratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hari abajyanama b’ubuzima batabikira ibanga abaturage babagana, bigatuma hari ababishisha ntibajye kubasaba serivisi ku kuboneza urubyaro.

Bayasese Bernard, umukozi wa FVA
Bayasese Bernard, umukozi wa FVA

Byatangarijwe mu kiganiro umuryango FVA n’imiryango bakorana bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatanu 28 Kamena 2019.

Muri icyo kiganiro, iyo miryango yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ikarita nsuzumamikorere, ku buryo abaturage bitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gisagara, Musanze na Karongo.

Iyo karita nsuzumamikorere igaragaza ko muri utwo turere hari abaturage batajya gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kwisuzumisha virusi itera sida n’izindi, kubera kutagirira icyizere abajyanama b’ubuzima.

Karyango uhagarariye umuryango Wiceceka mu karere ka Gisagara, avuga ko mu gukusanya amakuru hari aho abaturage bagaragaje ko nta gahunda ihamye iriho yigisha abakiri bato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Avuga kandi ko abaturage bagaragaje ko abajyanama b’ubuzima hari ubwo bamena amabanga y’abaturage babagana babasaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere nko kwipimisha virusi itera sida, kuboneza urubayaro n’izindi.

Karyango avuga kohari abajyanama b'ubuzima bamena amabanaga y'ababagana
Karyango avuga kohari abajyanama b’ubuzima bamena amabanaga y’ababagana

Agira ati “Cyane cyane nk’urubyiruko, rwo rwatugaragarije ko rimwe na rimwe rutitabira izi serivisi, bitewe n’uko iyo bagiye ku bajyanama b’ubuzima batababikira ibanga. Ugasanga baravuga bati ntabwo twjya kwishyira hanze. Niba umujyanama w’ubuzima ari we utanga udukingirizo, ugasanga banze kujya kudufata. Ibi rero ugasanga biradindiza iyo gahunda”.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ntirenganya Alphonse, uyobora umuryango Wiceceka, avuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu miryango hakiri ihohoterwa ahanini rishingiye ku kuba abagize umuryango bataganira.

Ntirenganya Alphonse, avuga ko ahakiri ihohoterwa riterwa no kutaganira
Ntirenganya Alphonse, avuga ko ahakiri ihohoterwa riterwa no kutaganira

Ati “Imiryango ntiganira ku buzima bw’imyororokere. Hari aho abagore bafatwa ku ngufu n’abo bashakanye, hakaba aho abagore bahohotera abagabo babo banga ko bakora imibonano mpuzabitsina, ariko byose ugasanga bishingiye ku kuba badafata umwanya ngo baganire”.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari abakorerwa ihhoterwa ntibahabwe ubutabera bwuzuye kuko nta makuru baba batanze, yangwa se hakabaho kwica bimenyetso.
Muri ubu bushakashatsi kandi, byagaragaye ko hari abantu bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ntirigaragazwe.

Bernard Bayasese, umukozi w’umuryango FVA, avuga ko ibibazo byose byagaragajwe n’ikarita nsuzumamikorere bigiye gukorerwa ubuvugizi, kugira ngo imiryango yose ifite aho ihurira no kurengera uburenganzira bw’umugore n’umwana igire icyo ibikoraho.

Umuryango FVA kandi usaba buri muturarwanda wese ubonye ahari ihohoterwa iryo ari ryo ryose guhita yihutira gutanga ayo makuru, kugira ngo inzego zibishinzwe zitabare umuntu atarahohoterwa, cyangwa se niba yamaze guhohoterwa ahabwe ubutabera.

Umuryango FVA ukorera mu turere 13, ukaba wibanda cyane ku kurandura ubukene, wubaka by’umwihariko ubushobozi bw’umwana n’umugore.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka