Icyayi cy’u Rwanda cyahize ibindi muri Uganda

Icyayi cy’u Rwanda cyabonye ibihembo byose uko ari bitanu, harimo n’igihembo gihatse mu imurikagurisha Nyafurika ry’icyayi rya kane ryaberaga i Kampala muri Uganda guhera ku itariki 26 kugeza kuri 28 Kamena 2019.

Ku itariki 26 nibwo byatangajwe ko inganda z’icyayi z’u Rwanda zatsindiye ibihembo mu irushanwa ririmo kuba mu rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba (East African Tea Competition), kubera ubwiza bw’icyayi bamuritse.

Uruganda rwo mu Rwanda rwegukanye igihembo gihatse ibindi ni urwitwa “Rwanda Mountain Tea”. Izindi nganda zitabiriye iryo rushanwa ni “Kitabi BP 1”, “Nyabihu PF1”, “Gisovu PD” na “Kitabi D1”.

Nk’uko bitangazwa na Kayonga Bill, Umuyobozi mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), avuga izo nyuguti “BP1”, “PF1” n’izindi ari nka nomero ziranga icyiciro cy’icyayi kiriho mu bwiza. “BP1” ni yo numero iranga icyayi cya mbere mu bwiza.

Kayonga yabwiye Kigali Today, ati “Ibyo turabikesha imikoranire myiza hagati ya za koperative z’abahinzi b’icyayi n’uko icyayi giteguranwa ubwitonzi kuva mu murima gisarurwa kugeza aho gipfunyikirwa”.

Muri iryo murikagurisha, usanga ibiciro by’icyayi cyiza cy’u Rwanda biri hejuru ugereranije n’ibindi byayi byo mu karere, kuko nk’ikiro kimwe cy’icyayi cyiza cy’u Rwanda kiba kiri hejuru ho amadorali y’Amerika atanu (5 USD), ugereranije n’impuzandengo y’igiciro cy’ibindi byayi byo mu karere.

Iryo murikagurisha ry’iminsi itatu, ryateguwe n’ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi bo muri Afurika y’Iburasirazuba “East African Tea Traders Association”, rikaba ryaritabiriwe n’abantu bagera kuri 500 baturutse mu bihugu 25, byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Iryo murikagurisha kandi ryahuje abantu batandukanye bafite aho bahurira n’icyayi harimo, abagihinga, abagishakira amasoko, abakigura, abagisogongera, abagipakira, abagikoraho ubushakashatsi n’abandi baje baturutse hirya no hino ku isi, baganira ku bibazo byugarije ubuhinzi bw’icyayi harimo imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

U Rwanda rweza kimwe mu byayi byiza ku rwego rw’isi. Buri mwaka u Rwanda rutunganya icyayi kigera kuri toni 30.000, gihingwa ku buso bungana na hegitari 26.000.

Mu mwaka wa 2017 – 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 27,824,246, kikaba cyariyongereyeho 11% ugereranije n’icyari cyoherejwe mu mwaka wabanje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka