Perezida Kagame na Madame bageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi, kuri uyu wa kane 27 Kamena 2019, bakiriye mu murwa mukuru Gaborone Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye muri icyo gihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bageze muri Botswana nyuma yo kuva muri Madagascar, aho bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, yizihijwe ku nshuro ya 59.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Botswana, uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibi bihugu baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubwo bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Botswana riravuga ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo cy’ubworozi butanga inyama cya ‘FeedMaster Botswana’.

Iri tangazo kandi riravuga ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku byo Botswana yakwigira ku Rwanda nk’igihugu gitera imbere mu bukungu, nyuma y’uko kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byitezwe kandi ko muri uru ruzinduko abakuru b’ibihugu byombi baganira ku isoko rusange rya Afurika.

Mbere y’uko ava ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Kagame yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika gutekereza ku gushyira umukono kuri ayo masezerano, kandi Perezida Dr. Masisi ni umwe mu bashyigikiye byimazeyo igitekerezo cya Perezida Kagame.

Biteganyijwe kandi ko abakuru b’ibihugu byombi banaganira n’itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka