Kigali: Miliyari zirenga 29Frw zigiye kwifashishwa mu gukora imihanda
Umujyi wa Kigali wateganyije mu ngengo y’imari yawo ya 2019-2020, asaga miliyari 29Frw azakoreshwa mu gukora imihanda ya kaburimbo itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Byagarutsweho n’abagize Inama Njyanama y’uwo mujyi, ku mugoroba wo kuwa 28 Kamena 2019, hemezwa ingengo y’imari y’umujyi wa Kigali ya 2019-2020, aho bagaragaje ibikorwa bitandukanye bizakorwa ndetse n’ingengo y’imari bigendanye.
Ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali y’umwaka wa 2019-2020 ikaba ari 58,977,759,651Frw, igice kinini cyayo kingana na 78%, kikaba cyarashyizwe mu bikorwa by’iterambere ari na ho iyo mihanda ibarizwa.
Inama Njyanama y’umujyi wa Kigali ivuga ko iyo mihanda nikorwa bizagabanya ubucucike bw’imodoka mu mihanda isanzwe.
Imwe muri iyo mihanda izakorwa nk’uko byagaragajwe na Masozera Pierre, ukuriye komisiyo y’ubukungu mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ni izagurwa ndetse n’izashyirwamo kaburimbo.

Yagize ati “Hari imihanda yatangiye kwagurwa umwaka ushize ya km 54.5, uyu mwaka hakaba hari ingana na km 18.4 izagurwa, muri iyo hakabamo Nyabugogo-Gatsata, Kagugu-Batsinda-Nyacyonga, Nyabugogo-Nyanza-Rebero n’indi, yose ikazatwara miliyari 29.7Frw”.
“Hari kandi umushinga wa km 105 z‘imihanda zizakorwa harimo Kabeza-Alpha Palace, Gasabo district-Kisimenti-Migina, Nyabisindu-Nyarutarama, ikazatwara miliyari 3.3Frw. Hari kandi Muhima Hospital-Nyabugogo, Kamutwa-Kinamba n’imihanda ya Gacuriro, bikazatwara miliyari 6.5Frw”.
Imihanda yagurwa ahanini ngo iri mu mushinga wo kwitegura kuzakira inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Summit 2020) izabera i Kigali mu mwaka utaha.
Ibiraro bibiri biri Nyabugogo bizagurwa
Muri iyo ngengo y’imari kandi hateganyijwemo miliyari 5.4Frw zizakoreshwa mu kwagura ibiraro bibiri biri muri Nyabugogo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyuzure ikunze kuhaba mu gihe cy’imvura ikangiza byinshi.
Kimwe ni icyo ku muhanda munini uva mu Mujyi rwagati werekeza mu Majyepfo kiri hafi y’ahakunze kwitwa ku Mashyirahamwe, n’ikiri hepfo yacyo ku muhanda wa Poids Lourd, bikaba binyurwamo n’amazi menshi aturuka mu misozi agakusanywa na ruhurura ya Mpazi.
Perezida w’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yavuze ko impamvu iyo ngengo y’imari ishyira imbere imihanda ari ukugira ngo ingendo zorohe mu mujyi.

Ati “Iyo twagura imihanda ni uguteganya ko hazagera igihe bisi zitwara abantu benshi zigira imihanda yazo bityo zikihuta mu rwego rwo gukuraho ya mirongo y’abantu bazitegereza igihe kinini. Ni icyerekezo dufite cyo korohereza abatuye umujyi kugenda, duteganya ko tuzabigeraho muri iyi gahunda y’imyaka irindwi”.
Ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali yagiye izamuka uko umwaka utashye, kuko mu mwaka wa 2015-2016 yari miliyari 17.7Frw, 2016-2017 iba miliyari 18.5Frw, 2017-2018 iba miliyari 19.1Frw, 2018-2019 yari miliyari 54.2Frw naho 2019-2020 ikaba ari miliyari 58.9Frw.

Ohereza igitekerezo
|
Ibikorwa remezo ni ngombwa ariko bibagirwa umuhanda ujya i Nduba ku kimoteri kandi imodoka zitwara imyanda y’umujyi wa Kigali yose ariho zica.