Asaga miliyari 12Frw agiye gushorwa mu kurwanya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari cumi n’ebyiri azifashishwa mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.

U Rwanda ruhora mu myiteguro ku kurwanya Ebola mu gihe yaramuka yadutse
U Rwanda ruhora mu myiteguro ku kurwanya Ebola mu gihe yaramuka yadutse

Ibyo biganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, byahuje MINISANTE, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mushinga iyo Minisiteri yakoze wo gukumira Ebola, ukazakorerwa mu turere 15.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko iyo Minisiteri igeze ku cyiciro cya gatatu cyo kurwanya Ebola, agasobanura ibintu bitandatu bigomba kwibandwaho ngo binozwe.

Agira ati “Icya mbere ni ukuyobora igikorwa, kumenya uko ubwandu buhagazage iyo buhari, uko abanduye bavurwa, ibikoresho, gutanga inkingo n’imiti. Ni ibyo dusanzwe dukora ariko tugomba kunoza, mbere byakorerwaga ku rwego rw’igihugu none bigiye guhera ku midugudu”.

Minisitiri Ndimubanzi avuga ko abantu bagomba guhora biteguye guhangana na Ebola
Minisitiri Ndimubanzi avuga ko abantu bagomba guhora biteguye guhangana na Ebola

Yakomeje avuga ko abo bafatanyabikorwa baba bakenewe kubera impamvu zitandukanye, cyane ko inkunga yabo ari ingenzi nk’ababifitemo ubunararibonye.

Ati “Aba baterankunga turafatanya kuko bahera mu kudufasha kwandika iyi mishinga nk’abantu babizobereyemo kuko harimo ababaye mu bihugu byabayemo Ebola. Batwijeje rero gukomeza ubufatanye haba mu kuzana abahanga badufasha muri ibi bikorwa n’inkunga mu mafaranga”.

Yongeyeho ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu, ngo ikazakoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Ebola no kubaka ibikorwa remezo byakenerwa bibaye ngombwa, ibyo ngo bikaba bizubakwa mu gihe kirekire.

Dr Kasonde Mwinga, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, avuga ko guhora abantu biteguye ari ingenzi.

Gukumira Ebola bisaba ubufatanye
Gukumira Ebola bisaba ubufatanye

Ati “Ikitureba twese ubu ni uguhora twiteguye, ni ngombwa ngo duhagarike icyo cyorezo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko n’iyo tubigezeho ibihugu bikomeza kugumana ubwoba. Turasabwa rero guhora twiteguye kugira ngo iramutse ije mu Rwanda tumenye uko bizakorwa”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rwari ruri kuri 55% mu kwitegura guhangana na Ebola muri Gicurasi 2018, ruza kuzamuka rugera kuri 84% mu ntangiriro za 2019. Ibyo akaba yarabivugiye mu Budage ubwo aheruka mu nama ya OMS.

MINISANTE ivuga ko uturere tugomba gukurikiranwa cyane ari Nyagatare, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Bugesera, Rusizi na Nyanza, hakaba hiyongereyeho Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Ebola imaze iminsi iri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho imaze kwica abatari bake, ikaba iherutse no kugera mu gihugu cya Uganda, byombi bikaba bihana imbibi n’u Rwanda.

Abafatanyabikorwa batandukanye bahagurukiye kurwanya Ebola
Abafatanyabikorwa batandukanye bahagurukiye kurwanya Ebola
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko Ibikorwa bigomba ubushobozi biziye rimwe?
IKIBUGA CY’INDEGE CYA BUGESERA KITARUZURA

AMATEME YIMUKANWA

INZIRA YA GARI YA MOSHI

NIBINDI NIBINDI

NONE NAMWE MUTI 12+ MILIYARI

INGENGO Y’IMARI 2019-2020 IRI HASI CYANE Y’IBISABWA

None ubwo bushobozi buzava hehe muri même période????

Gruec yanditse ku itariki ya: 28-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka