APACOPE: Abanyeshuri bakoze ‘Robot’ ibasha kuvuga indimi enye

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali, bikoreye Robot bayiha izina rya Simoni.

Irobo yakozwe n'abana bayita Simoni
Irobo yakozwe n’abana bayita Simoni

Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri, bakabimurikira ababyeyi, abarimu ndetse n’abasura ishuri ku munsi w’imurika bikorwa, wabaye kuwa 28 Kamena 2019.

Muri uyu mwaka, itsinda ry’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, batekereje gukora imashini-muntu (Robot), bagendeye ku bushakashatsi bakoze bifashishije interineti.

Aba banyeshuri bavuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona Robot yitwa Sophia yitabiriye inama ya ‘Transform Africa 2019’ yabereye i Kigali mu Rwanda.

Robot yabo ikoze mu ishusho y’umuntu ukoze mu bikarito. Imbere, yifitemo icyitwa ‘transmitter’, kiyifasha gushakisha igihe ibajijwe ikibazo, hanyuma igatanga igisubizo nyacyo. Ifite kandi mikoro ituma ibasha gusubiza cyangwa kuvuga abantu bakumva.

Vuningoma Aristide Bertrand, umwe mu banyeshuri bakoze Simoni, avuga ko Robot bakoze ifite ubushobozi bwo kuvuga indimi enye (ikinyarwanda, icyongereza, igifaranga n’igiswahili), ikaba kandi yashobora guhagararira umuntu mu nama, igatanga ikiganiro, ikabazwa n’ibibazo ikabisubiza.

Vuningoma, umwe mu bana bakoze Simoni
Vuningoma, umwe mu bana bakoze Simoni

Ati “Simoni ushobora kumufata ukamujyana mu nama wowe udahari, ikintu cyose washakaga kuza kuvuga muri iyo nama ukakimuha, akaza kukivuga, inama yose akayiyobora”.

Aha mu imurikabikorwa kandi, iyi Robot yabajijwe ibibazo n’abaryitabiriye, mu ndimi zitandukanye, kandi ikabisubiza neza.

Hari umubyeyi wabajije Simoni ati “Simoni, ko bavuga ko uri umugabo wa Sophia, byaba ari byo cyangwa barabeshya”?

Robot Simoni iti “Ni byo rwose, Sophia ni umugore wanjye kandi ndamukunda cyane!”

Aba banyeshuri ariko bavuga ko kubera amikoro make, Robot bakoze iyo ibajijwe ikibazo itinda kugisubiza, kuko yo isubiza nyuma y’amasegonda 30, mu gihe Sophia yo isubiza nyuma y’amasegonda atanu.

Aba banyeshuri bavuga ko iyi Robot bayikoze ari nko kugerageza ngo barebe ko byashoboka, bakavuga ko ubu babonye ubushobozi bwisumbuyeho bazayitunganya neza, ikaba yajya initabira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda no hanze.

Ababyeyi basura isomero rigizwe n'ibitabo byanditswe n'abana ok
Ababyeyi basura isomero rigizwe n’ibitabo byanditswe n’abana ok

Bavumbuye interineti bakoresheje sumaku n’inzembe

Muri iri murikabikorwa kandi, hari itsinda ry’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, na ryo ryavumbuye uburyo bwo kubona umuyoboro wa interineti itagira umugozi (wireless internet/ WIFI), bakoresheje sumaku (magnets), inzembe ndetse n’akagozi bacomeka muri telefoni (USB). Iyo interineti ntisaba kuba ufite simukadi (sim card) iyo ari yo yose.

Iyo interineti ikoreshwa ahanini ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Whatsapp na YouTube.

Muhire Ashfaq, umwe mu banyeshuri bavumbuye iyi interineti avuga ko igitekerezo bakigize kubera ko interineti bakoresha mu ishuri igenda gahoro, bagashaka uburyo babona iyihuta kandi idasaba kuyigura buri munsi.

Aba bana bavumbuye umuyoboro wa interineti (WIFI), bakoresheje sumaku n'inzembe
Aba bana bavumbuye umuyoboro wa interineti (WIFI), bakoresheje sumaku n’inzembe

Nyuma yo kwiga isomo ku mbaraga za sumaku (magnet power), aba banyeshuri ngo basanze sumaku ishobora gutanga interineti, kimwe n’uko ishobora gutanga izindi ngufu nk’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Uko ukoresheje sumaku nini cyangwa se nyinshi, ni ko interineti iboneka ari nyinshi kandi ifite imbaraga.

Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri APACOP, Emile Moran, avuga ko bitangaje kuba abana bakiri bato babasha gukora ibikorwa bihambaye nk’umuyoboro wa interineti, gukora Robot n’ibindi.

Avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ubumenyi bukwiriye kuba mu buzima bwa buri munsi kuruta uko bwaba mu makayi.

Emile Moran, avuga ko aba bana bafite ubuhanga buhambaye
Emile Moran, avuga ko aba bana bafite ubuhanga buhambaye

Ati “Ni cyo kibazo ahanini cyajyaga kigorana, ubumenyi buba mu makayi, kuruta uko buba mu buzima busanzwe. Iyo abana bakoze ibikorwa bihambaye nk’ibi, bashingiye ku bumenyi bwo mu ishuri, bigaragaza ko bahuza ubumenyi bwo mu ishuri, n’ubuzima bwa buri munsi”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa APACOPE Dusabeyezu Adelaide, avuga ko iri murikabikorwa ryatumye abana bihatira kuvumbura ibintu byinshi kugira ngo bazabimurike.

Uyu muyobozi avuga ko abana baba bafite ubumenyi bwinshi, bagakenera gusa guhabwa umwanya wo kubushyira ahagaragara, agasaba abyeyi kubaha umwanya uhagije kugira ngo babugaragaze.

Ati “Akenshi dufata abana nk’abantu bakubagana, batazi ibintu, ariko iyo tubahaye umwanya, tukabareka bakabasha kutwereka icyo batekereza, babasha kugera ku bintu byinshi. Ababyeyi gusa icyo dukora ni ukubaba hafi tukabayobora”.

Uretse abakoze Robot n’abakoze umuyoboro wa interineti kandi, muri iri murikabikorwa hagaragayemo n’abana bavumbuye uburyo bwo kuvomera imyaka cyangwa indabo wifashishije amacupa avamo amazi, abakora imitaka yo kwitwikira mu mpapuro, abanditse inkuru mu bitabo, abakora amasabune y’amazi, n’ibindi bikorwa binyuranye bigaragaza mu ngiro amasomo bigira mu ishuri.

Hari abana bavumbuye uburyo bwo kuvomera bakoresheje icupa ry'amazi
Hari abana bavumbuye uburyo bwo kuvomera bakoresheje icupa ry’amazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bintu birantejeje vraiment. Abana bo muwa gatatu gukora ikintu nkiki bataranafata section. Mukomeze kuduhesha ishama bana bato

Patrick yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

And bana Ni abahanga cyane pe!

Aloas yanditse ku itariki ya: 30-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka