Burera: Abaturage bakanguriwe gukumira indwara ya Ebola

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage b’Akarere ka Burera ko umuntu wese uturuka mu bihugu byagaragayemo indwara ya Ebola agomba kwinjira mu Rwanda anyuze ku mipaka, akabanza gusuzumwa iyi ndwara kuko biri mu ngamba zo kuyikumira mu Rwanda.

Guverineri w'Inatara y'Amajyaruguru Gatabaza JMV yasabye abaturage gutanga amnakuru y'abinjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe
Guverineri w’Inatara y’Amajyaruguru Gatabaza JMV yasabye abaturage gutanga amnakuru y’abinjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi micye mu gihugu cya Uganda hagaragaye indwara ya Ebola mu karere ka Kasese, mu birometero 300 birengaho gato uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Guverineri Gatabazi yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abaturage bo mu mirenge y’Akarere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Yavuze ko gukumira indwara ya Ebola bigomba gushingira ku kwitwararika, kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda no guca mu nzira zemewe (imipaka) mu gihe bava cyangwa bagana mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati “Ibirometero 300 uvuye ku ruhande rw’u Rwanda ukagera Kasese ni bicye cyane. Ni byiza gutekereza hakiri kare ko hari abantu bashobora guturuka yo baza hano mu Rwanda cyangwa bagana yo.

Abaturage bo mu mirenge yegereye igihugu cya Aganda bakanguriwe kugira uruhare mu kwirinda icyorezo cya Ebola
Abaturage bo mu mirenge yegereye igihugu cya Aganda bakanguriwe kugira uruhare mu kwirinda icyorezo cya Ebola

Abaturage bacu turabakangurira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyo ndwara bagira isuku ihagije, birinda gukorakoranaho n’abaturuka mu bice Ebola yagaragayemo kandi abinjira mu gihugu cyacu bajye banyura ku mipaka kugira ngo bapimwe”.

Yongeraho ko abantu bagomba kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye abanyura mu nzira zitemewe binjira mu gihugu, kuko bashobora kuba ba nyirabayazana mu gukwirakwizwa indwara ya Ebola.

Abaturage bo bagaragaza ko iyi ndwara ya Ebola ibahangayikishije.

Ndererimana Xavier agira ati “Dufite impungenge kuko iyi ndwara ishobora kugera hano iwacu kubera ko tugifite abantu biyiba bakanyura inzira za panya (zitemewe, ababishinzwe batubere maso bakaze ingamba zo kubakumira kugira ngo icyo cyorezo kitatwinjirana”.

Abanyeshuri biga mu bigoi by'amashuri na bo barigishwa uko indwara ya Ebola yandura n'uruhare rwabo mu kuyikumira
Abanyeshuri biga mu bigoi by’amashuri na bo barigishwa uko indwara ya Ebola yandura n’uruhare rwabo mu kuyikumira

Mu karere ka Burera habarurwa inzira 86 zigahuza n’igihugu cya Uganda, ibyambu 6 n’imipaka 2 byifashishwa n’urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.

Uretse uburyo bwamaze gushyirwaho bwo gupima abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda ku mipaka ya Cyanika na Buhita, mu karere ka Burera hanahuguwe abajyanama b’ubuzima 770 bo mu mirenge 17 ikagize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka