Buravan na Alyn Sano bateye utwatsi urukundo ruvugwa hagati yabo

Mu minsi ishize, haketswe ikibatsi cy’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Alyn Sano, amafoto aracicikana avuga ko aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana, ariko batangaje ko indirimbo ari yo yari ibyihishe inyuma.

Alyn Sano na Yvan Buravan bateye utwatsi iby'urukundu ruvugwa hagati yabo
Alyn Sano na Yvan Buravan bateye utwatsi iby’urukundu ruvugwa hagati yabo

Yvan Buravan na Alyn Sano bombi bemeza ko badafite abakunzi, bamaze iminsi bagaragara mu mafoto bari kumwe bagaragara nk’abari mu bihe byiza.

Imbuga nkoranyambaga nizo zabanje gukwirakwiza amafoto ya bombi, zerekana ko bari mu rukundo ndetse bakongeraho ko bamaranye iminsi mu buryo bw’ibanga.

Alyn Sano yahakanye uru rukundo, ndetse na Yvan Buravan avuga ko Sano ari inshuti ye isanzwe ariko nta mubano wihariye bafitanye.

Ubwo bashyiraga hanze indirimbo bakoranye yitwa “WE THE BEST” byabaye nk’ibitungura bamwe, kuko indirimbo bari barayigize ibanga mu gihe kirenga ukwezi bayitegura.

Twongeye kubaza Sano niba ari mu rukundo na Buravan, avuga ko batigeze bajya mu rukundo n’umunsi umwe, ahubwo ngo hari abaguye ku mafoto bifotozanyije barimo batunganya amashusho y’indirimbo bayuririraho bahwihwisa urukundo rudahari.

Yagize ati “Nta rukundo hagati yanjye na Yvan, ahubwo mu gihe cy’ukwezi gushize twateguraga indirimbo bucece. Rero hari abantu baguye ku mafoto yacu dutegura amashusho, bayashyira hanze. Abo bayashyize hanze nibo bahimbye iby’urukundo ariko muby’ukuri twari mu kazi”.

Yaba Alyn Sano cyangwa Yvan Buravan, nta n’umwe wemera iby’uru rukundo, ariko nta n’uwemera ko yaba afite umukunzi, kuko bose bavuga ko bitari mu by’ibanze bagomba gukora.

Reba munsi indirimbo "We the best" ya Alyn Sano na Yvan Buravan

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka