Rubavu: Minisitiri Shyaka ntiyanyuzwe n’imikorere y’isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi ntiyanyurwa n’imikorere yaryo.

Minisitiri asura uburyo ibicuruzwa bibikwa ku mupaka
Minisitiri asura uburyo ibicuruzwa bibikwa ku mupaka

Ni isoko ryubatswe ritwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 730 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Ayo mafaranga yo kubaka isoko yatanzwe na Trade Mark East Africa.

Iryo soko rifite inshingano yo guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ariko abahawemo ibibanza ntibitabiriye gukoreramo mu gihe n’Abanyekongo bagombaga kurihahiramo batabyitabira ahubwo bakomeza guhahira aho baguriraga mbere.

Isoko rifite ibibanza 192 bicururizwamo imboga, imbuto, inyama n’amafi bikunze kujyanwa mu Mujyi wa Goma. Ryashyikirijwe Akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Werurwe 2019 nyuma yo kuzura ndetse hari habaye gutanga ibibanza ariko ababihawe ntibigeze baza kurikoreramo, biba ngombwa ko akarere gashaka abandi barikoreramo batari biteguye.

Minisitiri Prof Shyaka aganira n'abacuruza imboga mu isoko ryambukiranya imipaka Rubavu
Minisitiri Prof Shyaka aganira n’abacuruza imboga mu isoko ryambukiranya imipaka Rubavu

Iryo soko rikorerwamo ku kigero cya 50%. Ahitabiriwe ni mu mboga n’imbuto, ariko na bo bavuga ko batagurirwa uko bikwiye.

Abacururiza muri iri soko batangarije Kigali Today ko abantu iri soko baritinya nk’irihenze, naho Abanyekongo bagombye kurihahiramo bararitinya kubera inyubako bagakeka ko n’ibiricururizwamo bihenze.

Kubwimana Samuel ukuriye abacuruza imboga avuga ko nta bibazo bindi byabonetsemo uretse Abakongomani bagombye kurihahiramo baritinya.

Ati “Iri soko barifata nk’irihenze bagatinya kuza kurihahiramo. Ibi byatumye n’abahawe ibibanza bataza kurikoreramo kuko nta baguzi barimo, abo akarere kazanye rero na bo nta bushobozi nta gishoro.”

Izindi mpamvu zivugwa zituma abaguzi bataboneka ni uko ku mpande z’isoko hari abacuruza nk’ibicurzwa mu isoko bigatuma abantu aho kuza mu isoko bagurira hanze.”

Minisitiri Prof Shyaka asura abacuriza mu isoko ryambukiranya imipaka Rubavu
Minisitiri Prof Shyaka asura abacuriza mu isoko ryambukiranya imipaka Rubavu

Umwe mu bacuruza amafi avuga ko amafi ajyanwa mu Mujyi wa Goma akurwa mu Mujyi wa Gisenyi. Nyamara abacururiza amafi muri iri soko rishya amafi ngo arababorana kuko abaguzi batabageraho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, wasuye iri soko aganira n’abarikoramo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu avuga ko bihaye icyumweru kimwe kugira ngo ibibazo biboneka muri iri soko bibe byakemutse.

Yagize ati “Uyu ni umupaka nyabagendwa wa mbere muri Afurika, hari ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugari kandi bushobora gutanga ibisubizo ku bukungu n’ababukora, ririya soko ryashyizwemo amafaranga menshi, abarikoreramo baracyari bake, icyo twifuza ni uko mu cyumweru iri soko rigomba kuba mucyerekezo cy’imikorere y’ibiri hano. Hano hari ubukungu n’ibiba bitanga umusaruro.”

Minisitiri Shyaka avuga ko urujya n’uruza ruboneka ku mupaka rwagombye kuba rutanga icyizere cy’imikorere myiza y’iryo soko ndetse hagatekerezwa irya kabiri. Naho kuba ridakora uko bikwiye, ubu ngo bigiye gukosorwa kandi ababona imyanya abe ari bo bayikwiye.

Isoko ry’ubucuruzi riri ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ryatangiye kubakwa muri 2016 kugira ngo ryoroshye ubuhahirane hagati y’abantu babarirwa mu bihumbi 60 bakoresha umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko imijyi ya Gisenyi na Goma.

Minisitiri Prof Shyaka yumva ibyifuzo by'abacuruza mu isoko
Minisitiri Prof Shyaka yumva ibyifuzo by’abacuruza mu isoko
Minisitiri Shyaka areba uburyo isoko rititabiriwe gukorerwamo n'abahawe ibibanza
Minisitiri Shyaka areba uburyo isoko rititabiriwe gukorerwamo n’abahawe ibibanza
Bimwe mu bibanza by'isoko ntibikorerwamo
Bimwe mu bibanza by’isoko ntibikorerwamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabariya barimo mu minsi mike bazaba bavanywe mo, ese mwabonye aho nimero y’umuntu umwe bayitsindagira mo abantu 60. n’ibicuruzwa byabo? ibi n’ikinamico mba ndoga uwambyaye, babatesheje aho bari bibereye bashaka icyababeshyaho, baza kubafotoza, ntabwisanzure, ntaho banditse, ejo nibabona abo bifuza, aba muzabona basubiye mu mihanda bongere babirukeho na pandagari ngo baratera umwanda,

Alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka