Nta gihugu gitera imbere kidafite abize imyuga - Dr James Gashumba

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (RP), Dr James Gashumba, yemeza ko nta gihugu gitera imbere kidafite abize imyuga, kuko iyo badahari ngo kibakura hanze bikagihenda.

Dr Gashumba avuga ko nta gihugu cyatera imbere kidafite abize imyuga
Dr Gashumba avuga ko nta gihugu cyatera imbere kidafite abize imyuga

Yabitangaje ku wa 28 Kamena 2019, ubwo inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyi ngiro (WDA) n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahuriraga mu gikorwa cyo kwemeza iteganyamigambi ry’imyaka itanu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (RP) rizagenderaho mu guteza imbere imyigishirize y’imyuga.

Dr Gashumba avuga ko iterambere ry’igihugu rishingira ku baturage bacyo bize imyuga inyuranye kandi bakayigiramo ubunararibonye, gusa ngo mu Rwanda si ko byahoze.

Agira ati “Mu Rwanda kimwe na bimwe mu bindi bihugu bya Afurika, imyuga twakomeje kuyifata nk’ibintu bisuzuguritse. Umwana yajya kwiga mu mashuri asanzwe bikamunanira ati ‘reka njye mu myuga’, ni ukwibeshya kuko nta gihugu gitera imbere kidafite abantu benshi bize imyuga kandi bayikorana ubuhanga”.

Dr Gasingirwa asaba abantu guhindura imyumvire bagaha agaciro imyuga
Dr Gasingirwa asaba abantu guhindura imyumvire bagaha agaciro imyuga

Arongera ati “Mu bindi bihugu byateye imbere nka Singapore, Australia n’ahandi, uwize umwuga ni we uba ameze neza n’abandi bemeza ko ari umukire, umwana wize umwuga ntashomera. Urugero nka hano mu Rwanda, imihanda n’inyubako zikomeye byubakwa n’abanyamahanga, iyo sura ni yo dushaka guhindura”.

Yakomeje avuga ko ubu abana b’abahanga ari bo biga imyuga bitandukanye n’ibya kera, agatanga urugero ku ishuri rishya rya ‘Coding Academy’, ko ryigwamo n’abana baba baratsinze neza kurusha abandi.

Dr Marie Christine Gasingirwa ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko igikenewe ari uguhindura imyumvire, cyane cyane y’urubyiruko.

Ati “Ubu urugamba ruhari ni urwo guhindura imyumvire, tugafatanya twese na RP bikazatuma biyorohera kuzamura urwego rwo kwigisha imyuga. Turavuga ngo duteze imbere Made in Rwanda, ntibyakunda bidakoranye ubuhanga. Ni ngombwa rero ko binozwa bityo bijye bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga”.

Inzego zitandukanye ziraganira ku cyatuma imyigishirize y'imyuga itera imbere
Inzego zitandukanye ziraganira ku cyatuma imyigishirize y’imyuga itera imbere

Ibyo ngo ni byo bizatuma ababyeyi bavugaga ko kohereza abana kwiga imyuga ari ukwangiza amafaranga, bahindura imyumvire bakumva ko ahubwo ari ukubaha intangiriro nziza y’ubuzima.

Lucy Schalkwijk ukuriye gahunda yo guteza imbere imyuga mu Muryango w’Abadage ushinzwe iterambere mpuzamahanga (GIZ), yavuze ko kuba bose bagiye gukurikiza inyandiko imwe y’iteganyamigambi ari ingirakamaro.

Ati “Ubu ni byiza kuko twese, ndavuga RP na WDA, tugiye gukurikiza igitabo kimwe bityo ishyirwa mu bikorwa ry’ibigikubiyemo rikazoroha. Ibi bizihuta gutanga umusaruro kuko buri umwe wese amenya icyo ashinzwe”.

Iryo teganyamigambi ryaganirwaho ngo rifite intego yo kwihutisha gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko 60% by’abana basoza icyiciro rusange bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, 40% akaba ari bo bajya mu yandi mashami.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza guteza imbere umwuga ariko nko muri secondaire bari bikwiye kureba uko curriculum bayihindura ibitari ibyo uko iteye uretse kuba ni utarabyize yabikora imyaka itatu umwana agiye kumara ntacyo azaba yungutse gifatika,nta mubare ufatika biga,kwiga gusa na gusaaaaaaaaa

Werabe yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka