Nyanza: Abarokotse Jenoside borojwe inka zifite ubwishingizi

Abakecuru n’abasaza batatu bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza borojwe inka za kijyambere zifite ubwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo zizishyurwe.

Mukanyonga yashyikirijwe amasezeranyo y'ubwishingizi bw'inka yahawe
Mukanyonga yashyikirijwe amasezeranyo y’ubwishingizi bw’inka yahawe

Ni inka borojwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu Karere ka Nyanza, muri gahunda yo gufasha abatishoboye mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa bakora buri mwaka igihe cy’imurikabikorwa.

Umukecuru Josephine Mukanyonga avuga ko afite imyaka isaga 90 akaba yari amaze imyaka 25 nta nka agira kuko izo yari atunze zasahuwe mu Jenoside, kunywa amata bikaba byamusabaga gutegereza ubufasha akabona kuyagura.

Agira ati “Inka zanjye zose zashize muri Jenoside, kunywa amata byasabaga gutegereza umuntu umfasha nabona agafaranga nkagura ka litiro nkakanywa. Abangabiye Imana ibahe umugisha barankamiye rwose”.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF mu Karere ka Nyanza Nshimyumukiza Martin, avuga ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kugikorera mu Mirenge ine aho bamaze gutanga inka 12, ariko by’umwihariko zigashyirwa mu bwishingizi kugira ngo iyaramuka igize ikibazo yishyurwe uwayihawe adahombye.

Nshimyumukiza avuga ko inka zifite ubwishingizi zidashobora guhomya nyirazo igihe zagize ikibazo
Nshimyumukiza avuga ko inka zifite ubwishingizi zidashobora guhomya nyirazo igihe zagize ikibazo

Agira ati “Ni igikorwa tumaze kugira umuco kuko ni muri gahunda y’umukuru w’igihugu yo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, tukagikora iyo dusoza umwaka w’ingengo y’imari kuko ni nabwo tuba dusoza iminsi 100 yo kwibuka”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, avuga ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizirikana n’abatishoboye ari urugero rw’ibishoboka igihe buri munyarwanda wifite yagira umutima wo gufasha mugenzi we kwiteza imbere aho kuba nyamwigendaho.

Guverineri Gasana ashyikiriza Mukanyonga inka ye
Guverineri Gasana ashyikiriza Mukanyonga inka ye

Agira ati “Ni byiza ko ukeneye imfashanyo ayihabwa ikamukemurira ibibazo, ni bwo uba umwigishije kwirobera ifi, ni yo mpamvu n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye gukomeza kwegera abaturage”.

Kugeza ubu inka zihabwa ubwishingizi ni izatanzwe zitaziturwa, kimwe n’undi mworozi ushaka gushyiramo inka ye, mu Karere ka Nyanza hakaba hamaze gutangwa izisaga 200.

Ubwishingizi ku nka bukaba buri gutagwa n’ikigo Radiant, ariko kubera ko umuturage utishoboye bitamworohera kwiyishyurira ubwishingizi, umufatanyabikorwa umuhaye inka ni we wishyura ubwishingizi bw’imyaka ibiri, ku mafaranga 4.5% by’agaciro k’inka yose buri mwaka.

Izindi nka zahawe abaturage na zo zifiet ubwishongizi
Izindi nka zahawe abaturage na zo zifiet ubwishongizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka