Si agasuzuguro, ariko ntawuzanshyiriraho umurongo w’ubuzima - Miss Jolly

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yagaragaye mu batangaga amanota ku bakobwa biyamamarizaga kuba ba Nyampinga mu mwaka wa 2019.

Miss Mutesi Jolly
Miss Mutesi Jolly

Ubwo yabazaga bamwe mu bakobwa bahatanaga, hari abavugaga ko mu bibazo bye ashyiramo umutima mubi n’agasuzuguro kenshi. Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu bakomeje kuvuga ko Miss Jolly arangwa n’agasuzuguro gakabije.

N’ubwo hari byinshi bitari byiza yagiye avugwaho, Miss Jolly, avuga ko atari ibintu byamutunguye ndetse ko amaze no kubimenyera. Gusa ngo uko byagenda kose, nta wahindura umurongo w’ubuzima aba yafashe.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Miss Jolly, yagize icyo avuga kuri ibyo benshi bagiye bibaza, ku mico na kamere bye. Jolly yagize ati “Ikibazo ni ukuvuguruzanya hagati ya Jolly ndi we, na Jolly bashaka ko mba. Hari uwo nari we na mbere y’uko mba Miss ngo abantu bamenye.”

Ati “Hari uko nakuze mu muryango, indangagaciro zanjye zihuye n’uko narezwe, ndetse n’intego ku buzima bwanjye. Umuntu rero kubera ko ambonye, amenye vuba, ntazanshyiriraho umurongo w’uko ngomba kubaho. Mfite intumbero n’inzozi byanjye, ntabwo ari agasuzuguro nk’uko benshi bakunda kubivuga. Niba ushaka ko ngenda nseka mu muhanda, ibyo ntibizakunda kuko uwo si jyewe.”

Miss Jolly ahamya ko nta wahindura gahunda y'ubuzima bwe
Miss Jolly ahamya ko nta wahindura gahunda y’ubuzima bwe

Akomeza avuga ko iyo mimerere n’imico ye bitaje amaze kuba Miss Rwanda, ahubwo ko ari ko yakuze, no ku mashuri yizeho, bageraga aho bakamumenyera gutyo. Miss Jolly, avuga ko ahubwo yigeze no gutekereza kuba umusirikare, kuko yabonaga imico ye n’imyitwarire ya gisirikare hari aho bihurira. Yagize ati « Nigeze gutekereza ko nzaba umusirikare kera, ariko ubu nsa n’aho nafashe undi murongo»

Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, ariko kugeza ubu, agaragara mu bikorwa binyuranye, aho akunda kwibanda ku kuganiriza urubyiruko ku mishinga n’imyitwarire byakwerekeza ahazaza habo ku iterambere.

Miss Jolly ubwo yatorerwaga kuba Miss Rwanda 2016
Miss Jolly ubwo yatorerwaga kuba Miss Rwanda 2016
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umukobwa yakundaga gushira isoni, agatuka abahungu maze bukeye bajya kumurega mu rukiko. Iburanisha ritangiye umukobwa abwirwa ibyo aregwa byose birimo gushira isoni maze mu kuburana ahita avuga ati "nshira izihe mwa buhungu mwe?". Ndabona nuyu miss ibyo bamubwira ngo abe yakwikosoraho ntacyo bimubwiye, abanyarwanda baravuzengo nta nkumi yigaya igihe cyose itararongorwa, uyu nawe namara gushyirwa mu rugo (na Semiruho) amagambo azashira ivuga.

Nyiramariza yanditse ku itariki ya: 30-06-2019  →  Musubize

Kuba umusirikare see bisaba Kuba uhora urakaye cg ufite agasuzuguro kenshi! Putain! Kuba umusirikare ni discipline gukunda igihugu n abagituye. Naho wowe gufunda umutwe wagizengo nibyo bikugira serious? Komeza nzareba umugabo uzakwiteza.

Dsp yanditse ku itariki ya: 30-06-2019  →  Musubize

Uwo mukobwa bamuzizako avugisha ukiri,kandi ni umuhanga,azaba umuyobozi byanze bikunze.
Rubanda banga umuntu uri serieuse mumuterere ye!

John Okapi yanditse ku itariki ya: 29-06-2019  →  Musubize

Miss Jolly, ubuzima ni a compromise, nonese Mentors or masters ukunda guheraho uvuga mubiganiro byawe byose wibaza ko bakugezeho nta cost please reka kwigira urutare rwa Kamegeri uce bugufi uzazamurwa n’ibikorwa.Mu kinyarwanda ibyo byitwa "ubushegabo"

Gruec yanditse ku itariki ya: 29-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka