Nyamagabe:Gukorera ku ntego, umuti wavugutiwe gutwita kw’abangavu

Lambert Rubangisa, umuyobozi ushinzwe uburezi mu kigo cyita ku burenganzira bw’abana, SOS mu karere ka Nyamagabe, avuga ko gukorera ku ntego biri mu miti ku gutwita kw’abangavu.

Abasore biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko abakobwa bigana baterwa inda akenshi ari bo baba bigemuriye abasore
Abasore biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko abakobwa bigana baterwa inda akenshi ari bo baba bigemuriye abasore

Ubu butumwa yanabugejeje ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika bagize tariki 28 Kamena 2019.

Yitanzeho urugero ku kuntu yiga mu mashuri yisumbuye yashakwaga n’abakobwa benshi kubera ko yari umukinnyi wa basket ball uzwi cyane mu gihugu cy’u Burundi yabagamo hamwe n’ababyeyi be.

Kubera ko yari yarihaye intego yo kwiga akagera no muri Kaminuza ntiyigeze agendana n’abo bakobwa. Bagenzi be batirinze nka we, abenshi ubu ngo barapfuye, bazira sida.

Lambert Rubangisa, (wa kabiri uturutse ibumoso, wambaye ishati y'ubururu), yasabye urubyiruko kwiga kugendera ku ntego
Lambert Rubangisa, (wa kabiri uturutse ibumoso, wambaye ishati y’ubururu), yasabye urubyiruko kwiga kugendera ku ntego

Yagize ati “Udafite icyerekezo ntamenya iyo ajya. Icyerekezo nari mfite cyamfashije kwirinda kujya mu ngeso mbi, ni na byo nkesha kuba nkiriho.”

Umukobwa twahisemo kwita Mukeshimana kuko akiri umwana ufite imyaka 16, ubu akaba afite umwana w’imyaka 3, mu buhamya bwe ku ngaruka zo gutwita ukiri muto, yavuze ukuntu yahohotewe n’umusore w’imyaka 20, akamutera inda, none kubona ibimutunga n’umwana we bikaba bimugora cyane.

Yasabye abangavu kwirinda kuzatwara inda bibaturutseho kuko nta we yifuriza kubaho nk’uko abayeho.

Mukeshimana wabyaye afite imyaka 13 ngo nta mwangavu yifuriza kubaho nk'uko abayeho
Mukeshimana wabyaye afite imyaka 13 ngo nta mwangavu yifuriza kubaho nk’uko abayeho

N’ikiniga yagize ati “Uko mbayeho ntabwo mbyishimiye, n’ibyambayeho ntabwo nishimiye ko namwe byababaho.”

Abana bakurikiye ubu butumwa bavuga ko bagenzi babo bagiye batwita babiterwa no kutanyurwa n’uko iwabo babayeho ndetse no kubishakira mu basore n’abagabo.

Japhet Munyeshyaka wiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye ati “Umukobwa ataje kukureba ngo umuhe amafaranga ntabwo wamutera inda. Akenshi abatwara inda usanga ari abafite imico itari myiza.”

Aline Mukamuganga wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye na we ati “Mbona abakobwa dukwiye kunyurwa n’uko turi, ahubwo tugaharanira kuzabaho neza bitanyuze mu nzira mbi.”

Munyeshyaka kandi ati “Nimba umukobwa ari umwana w’umuhinzi ntagashake kubaho nk’umwana wa meya cyangwa minisitiri. Niba iwabo barya ibijumba, abirye, ahubwo yige ashishikaye kugira ngo yoye kuzabaho nk’uko abayeho iwabo.”

Urubyiruko rwiga mu Murenge wa Gasaka rwitabiriye ibiganiro ari rwinshi
Urubyiruko rwiga mu Murenge wa Gasaka rwitabiriye ibiganiro ari rwinshi

Liliane Ineza ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gasaka, avuga ko kuva mu myaka ine ishize muri uyu murenge abana bari munsi y’imyaka 19 babyaye ari 30, ariko ko ku kigo nderabuzima cya Kigeme hamaze kubyarira abagera ku 100 naho ku cya Nyamagabe hamaze kubyarira abagera kuri 27.

Anavuga ko aho baboneye ko umubare w’abana babyara ugenda wiyongera bagenda bakora ubukangurambaga mu mashuri bakanashishikariza ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, igihe cyose hari aho bahuriye ari benshi.

Ariko ngo igiteye inkeke ni uko abangavu babyara aho kugabanuka bagenda biyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka