U Rwanda rurimo gukoresha Camera mu gutahura abafite Ebola

U Rwanda rurakoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo mu kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.

Ibyo byuma bifata amashusho (Camera) byashyizwe ku mipaka ibiri ikunze gukoreshwa mu Karere ka Rubavu mu buhahirane bwa Goma na Gisenyi.

Ni Camera zifite ubushobozi bwo gufata abantu mu kivunge zikamenya ufite umuriro mwishi, ibyuma by’ikoranabuhanga bikagaragaza isura ye ndetse bigahita bitanga itangazo kugira ngo afashwe byihuse.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr Kanyankore William, avuga ko basanzwe barashyize abakozi ku mipaka bapima umuriro nk’ikimenyetso kigaragaza umurwayi wa Ebola. Icyakora avuga ko kubera umunaniro n’ubushobozi bw’utwuma bakoresha bahisemo gukoresha Camera ifite ubushobozi buruta ubw’utwo twuma ndetse igashobora gusuzuma abantu benshi icyarimwe.

Ku mupaka wa Rubavu harubakwa aho abinjira mu Rwanda bazajya bakarabira
Ku mupaka wa Rubavu harubakwa aho abinjira mu Rwanda bazajya bakarabira

Ni byo Lt Col Dr Kanyankore yasobanuye agira ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwirinda ko ebola yakwinjira mu Rwanda, kuba yaraguze ziriya camera zizadufasha gukomeza kwirinda, kuko zirusha ubushozbi utwuma twakoreshaga ndetse yo ikaba ifata abantu benshi mu kivunge ikagaragaza uwaba afite umuriro mwinshi.”

Dr Kanyankore avuga ko izi Camera zashyizwe ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche hamwe n’umupaka muto ukoreshwa n’abantu ibihumbi biri hagati ya 55 na 60 ku munsi uzwi nka ‘Petite Barrière’ kugira ngo hirindwe ko hagira uwakwinjirana Ebola mu Rwanda avuye muri Congo.

Akarere ka Rubavu ni ko gafite inzira nyinshi zihuza abantu bava mu Rwanda no muri Congo kandi hakaba urujya n’uruza rw’abantu ku buryo habamo n’abava mu duce twagaragayemo Ebola. Ubu mu Karere ka Rubavu ni ho hubatswe ibitaro byateguriwe kuvura abarwayi ba Ebola mu Rwanda, ndetse hakaba haratangiye no kugeragerezwa urukingo rwa Ebola rwatangiye guhabwa abaganga, abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu gutanga ubutabazi mu gihe haba hari ugaragayeho ibimenyetso.

Ku mupaka hashyizweho n
Ku mupaka hashyizweho n’ibyuma bitanga ubutumwa bwo kwirinda Ebola

Ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi ubu hashyizwe n’ibyuma bigaragaza amashusho yigisha uko abantu birinda Ebola n’ibimenyetso bigaragaza uwanduye Ebola, hakaba hari no kubakwa aho abantu binjiye mu Rwanda babanza gukaraba.

Kugera tariki ya 18 Kamena 2019 ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (WHO) butangaza ko mu gihugu cya Congo hari hamaze kuboneka abakekwaho kwandura Ebola 2,190 harimo 2,096 byemejwe ko bayirwaye naho 1,470 bamaze kwitaba Imana bangana na 67%, muri bo 1,242 bari abagore naho 639 bari abana bafite imyaka iri munsi ya 18.

Kuva tariki ya 13 Kamena 2019 iki cyorezo cyabonetse muri Uganda mu duce twa Kisinga na Bwera mu Karere ka Kasese.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugira abantu inama yo kwirinda kujya mu duce twagaragayemo Ebola. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo bugira inama Abanyarwanda bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda byagaragayemo Ebola kwigengesera, byaba na ngombwa bakaba bareka ingendo muri utwo duce mu rwego rwo kwirinda kwishyira mu kaga.

Camera ishobora gusuzumira abantu benshi icyarimwe ikabasha no kubona umuntu uri mu bandi ufite ibimenyetso bya Ebola
Camera ishobora gusuzumira abantu benshi icyarimwe ikabasha no kubona umuntu uri mu bandi ufite ibimenyetso bya Ebola

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.