
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, n’aborozi n’abacuruzi b’amata mu Karere ka Rubavu. Iyo nama yari igamije kureba aho imyanzuro yo gukemura ikibazo cy’ubucuruzi bw’amata abaturage bagejeje kuri Perezida Paul Kagame igeze.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicuransi ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu yagejejweho ikibazo cy’aborozi bavugaga ko babangamirwa iyo bashaka kujya kugurisha amata yabo mu Mujyi wa Goma. Icyakora ubuyobozi bwa RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bwasobanuye ko batabuza abacuruzi b’amata kuyajyana mu mujyi wa Goma ahubwo biterwa n’ikibazo cy’ubuziranenge.
Ni ikibazo ababishinzwe basabwe gukurikirana kugira ngo aborozi n’abacuruzi b’amata bashobore gukora batabangamiwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo aheruka gusura Akarere ka Rubavu yagiranye ibiganiro n’aborozi b’inka hamwe n’abacuruza amata n’abandi bafitanye isano na serivisi z’amata kugira ngo barebe aho ibi bibazo biboneka mu bucuruzi bw’amata bigeze bishakirwa ibisubizo.

Prof Shyaka avuga ko yasanze hari ibisubizo biri kuboneka kandi bemeranyijwe ko abakora muri serivisi z’amata bagiye gukorera hamwe.
Yagize ati “Twemeje ko abakora mu mata bose bakorera hamwe, bazamurire ubuziranenge bw’amata hamwe, no kongererwa ubushobozi bikorerwe hamwe. Ikindi twemeje ni uko amakusanyirizo na yo atanga serivisi nziza kuko iyo umuturage adahawe serivisi nziza bituma amata ayanyuza ku ruhande.”
Bamwe mu bafite amakusanyirizo y’amata mu Karere ka Rubavu bavuga ko kimwe mu bibazo bibagora ari uruganda rw’amata rwa Mukamira rubishyura hashize iminsi 15 kandi umworozi wagemuye amata aba ashaka amafaranga, bikagongana n’uko amakusanyirizo nta bushobozi afite.
Ayandi makusanyirizo agaragaza ko hari abayambuye bituma adashobora kugira ubushobozi akavuga ko akwiye gufashwa kugaruza umutungo.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bifuza kwishyurwa uko bagemuye amata kubera uburyo bahendwa n’ibyo batanga ku bworozi bw’inka.
Umworozi wo mu Murenge wa Rubavu witwa Bahizi Philippe avuga ko ubusanzwe aborozi bajyanye amata ari mu kiciro cya mbere ku makusanyirizo bahabwa amafaranga 180 naho amata ari mu kiciro cya kabiri bahabwa amafaranga 150 kuri litiro. Icyakora ngo aya mata iyo bayajyanye kuyagurisha mu mujyi bahabwa amafaranga 200 kandi bakayatahana mu gihe amakusanyirizo abahemba nyuma y’icyumweru.

Bahizi avuga ko aborozi bo mu mujyi boroherezwa kujyana amata ku makusanyirizo agapimwa ubuziranenge barangiza bakajya kuyacuruza nyuma yo kwishyura amafaranga 10 kuri litiro ya serivisi baba bahawe.
Ku birebana no kujyana amata mu Mujyi wa Goma, aborozi bavuga ko nta kibazo mu gihe amata yanyuze ku makusanyirizo asuzumwa ubuziranenge. Icyakora aborozi basabwa guharanira kuzamura ubuziranenge bw’amata.
Ohereza igitekerezo
|