Imbogamizi ku burezi bw’abafite ubumuga zigiye gukemuka

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko guha amahirwe abafite ubumenyi mu gufasha abafite ubumuga, no gukemura ibibazo abanyeshuri bafite ubumuga bahura na byo bigiye gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Eugène Mutimura
Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura, mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu ku burezi budaheza, yabaye kuwa gatatu 26 Kamena 2019.

Diane Uwamahirwe witabiriye iyo nama, ni umwe mu bafite ubumenyi ku bijyanye no gufasha abafite ubumuga aho abyiga muri kaminuza y’u Rwanda.

Avuga ko nubwo bafite ubwo bumenyi, akenshi badahabwa amahirwe yo kubukoresha.

Ati “Turahari, dufite ubumenyi, ariko usanga tudahabwa amahirwe yo gukoresha ubwo bumenyi. Ariko muri gahunda y’ibi biganiro, batubwiye ko biri mu nzira yo kugenda bikemuka tukaba twahabwa uwo mwanya.”

Akomeza avuga ko hari imbogamizi bahura na zo mu gihe barimo gufasha abafite ubumuga, nko kutagira ibikoresho bihagije.

Gusa nk’abantu bafite ubwo bumenyi, bavuga ko bibumbiye mu itsinda, bakaba baragerageje gukora ibikoresho bikozwe mu bintu byoroheje biboneka hafi, bakibonera imfashanyigisho ziciriritse.

Ati “Mu mbogamizi duhura na zo, harimo ubucye bw’ibikoresho, kuko hari n’aho ngera nabonye ikiraka, ngasanga nta bikoresho bihaba. Gusa nk’abantu twize ibi bintu, twagerageje kwishakamo ibisubizo, dukoresha ibintu biboneka hafi aha dukoramo imfashanyigisho.”

Udufunikotw'amacupa twifashishwa mu kubara
Udufunikotw’amacupa twifashishwa mu kubara

Yerekana izo mfashanyigisho, ati “Ibi ni ibikarito twashushanyijeho dukoresheje imyandikire y’abafite ubumuga, udupfundikizo tw’amacupa y’amazi, imipira ikozwe mu mifuka ibangiyemo utuntu dushobora kujegera kuburyo buyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, n’ibindi”.

Bimwe mu bikoresho mfashanyigisho bikoreye
Bimwe mu bikoresho mfashanyigisho bikoreye

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura, avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politike yo gufasha abana bafite ubumuga kugira ngo bige neza, nk’igihugu hari politike bateguye yo kubafasha.

Ati “Iyi nama rero turibuganire, dufate n’ingamba zikomeye kugira ngo abafite ubumuga bafashwe bagere mu mashuri aho batagera, kandi nibayageramo bige neza nk’uko bikenewe.

Dukwiye gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo cyane cyane bagere no kubyo batashoboraga kugeraho kandi by’iterambere igihugu cyifuza kugeraho nk’ ikoranabuhanga (ICT) cyangwa ‘digital learning’ (imyigire igezweho y’ikoranabuhanga).”

Akomeza avuga ko ibibazo by’ingorabahizi bihari, nk’ibyo kubura ibikoresho cyangwa abarimu, politike y’igihugu igiye kubikemura. Iyo politiki ivuga ko abafite ubumuga bashoboye kwigana n’abandi banyeshuri bajya mu mashuri asanzwe, naho abafite ubumuga ku kigero batabasha kwigana n’abandi, bagafashwa kujya mu mashuri yihariye.

Ati “Hari ibikoresho bakenera bitandukanye, nk’igihugu rero hari politike twemeje kandi tuzabafasha kugira ngo tuyishyire mu bikorwa, abafite ubumuga mu ngeri zitandukanye bige neza kandi bafashwe”.

Iri tsinda ry’abafite ubushobozi ku bijyanye no gufasha abafite ubumuga, rigizwe n’abasaga 150 bize muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, bakaba basaba ko bamenyekana, bagahabwa umwanya ku isoko ry’umurimo nk’ibintu bitamenyerewe mu Rwanda kandi bifite akamaro.

Ikarita yashushanyijwe hifashishijwe ibimenyetso bifasha abafite ubumuga bwo kutabona
Ikarita yashushanyijwe hifashishijwe ibimenyetso bifasha abafite ubumuga bwo kutabona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka