BDF n’amabanki byasabwe korohereza urubyiruko kubona inguzanyo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, yasabye Ikigega cy’ingwate (BDF) kuba ari cyo kivugana n’amabanki kugira ngo byorohere urubyiruko kubona inguzanyo kuko ubusanzwe atari ko byakorwaga.

Aha Minisitiri Mukeshimana yabwiraga uwari uhagarariye BDF ko bagomba kurekura amafaranga agakoreshwa icyo yagenewe
Aha Minisitiri Mukeshimana yabwiraga uwari uhagarariye BDF ko bagomba kurekura amafaranga agakoreshwa icyo yagenewe

Minisitiri Mukeshimana yabivuze ku wa 30 Kanama 2019, ubwo hatangizwaga umushinga wiswe ‘Envisage’ wo gufasha urubyiruko rwize kaminuza ruri mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo rubone ubumenyi bwose nkenerwa bityo rubashe kuzamuka rwiteze imbere.

Ni umushinga uhuriweho n’Umuryango w’urubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF), BDF, Christian University of Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, urwo rubyiruko rukazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, rukazakorera mu nzu za BDF ziri mu turere twose tw’u Rwanda zabagamo mudasobwa zifasha ababyifuza gukoresha Internet.

Ubusanzwe uwo mu rubyiruko wifuza kubona inguzanyo, akora umushinga akawujyana muri banki, akagaragaza uruhare rwe rw’ingwate rwa 50% noneho BDF na yo ikamwishingira 50% bityo agahabwa inguzanyo yifuza, gusa ngo barayitegereza amaso agahera mu kirere kubera gusiragizwa.

Minisitiri Mukeshimana yasabye BDF gukorana n'amabanki kugira ngo urubyiruko ruhabwe inguzanyo bitagoranye
Minisitiri Mukeshimana yasabye BDF gukorana n’amabanki kugira ngo urubyiruko ruhabwe inguzanyo bitagoranye

Aha ni ho Minisitiri Mukeshimana yahereye avuga ko MINAGRI iba yarahaye amafaranga BDF ngo iyahe amabanki bityo urubyiruko rubone inguzanyo, akaba yasabye BDF ko ari yo yajya ivugana n’amabanki mbere.

Yagize ati “BDF irabihorera ikavuga ngo abo banki izemerera ni bo izishingira kandi muzi ko uru rubyiruko banki zitaruzi, hari n’abatagira amakonti cyangwa n’abayafite akaba adakora nk’uko babyifuza. BDF ni yo iziranye n’amabanki, nibakorane rero bityo amafaranga yacu asohoke akoreshwe”.

Minisitiri Mukeshimana yakomeje avuga ko ibyo bigomba gukorwa kugira ngo amafaranga akoreshwe ibyo yagenewe, bitabaye ibyo ngo hakaba hashakishwa ubundi buryo byakorwamo bitanyuze muri icyo kigo, kuko ayo mafaranga yagenewe urubyiruko ruri mu buhinzi atari ayo kuguma muri banki.

Umwe mu rubyiruko asobanura uko umushinga we ukora
Umwe mu rubyiruko asobanura uko umushinga we ukora

Eugène Mukeshimana ufite umushinga wo guhinga urusenda mu Karere ka Bugesera, na we yemeza ko bishobotse ko bazajya babanza kunyura kuri BDF bagiye gusaba inguzanyo byaborohera.

Ati “Ibyo kuri twe ni byo byadufasha kuko iyo tugeze kuri banki bahita batubaza ingwate, bakareba uko konti zacu zikora, birumvikana ziba zikora gake bigahita bidusubiza inyuma. Icyadufasha ni uko twanyura kuri BDF noneho ikaba ari yo yegera banki, kubona ariya mafaranga byahita byoroha”.

Icyakora uyu musore witwa Eugène Mukeshimana urimo gutangira kwikorera ahamya ko amahugurwa bagiye kubona ari ingirakamaro, ko hari byinshi azabungura bityo n’uburyo bwo kubona inguzanyo bukaba bwakoroha.

Umuyobozi w’amashami ya BDF mu gihugu, Nkuusi Livingstone, yavuze ko ibyo Minisitiri yabasabye bagiye kureba uko bishyirwa mu bikorwa.

Ati “Inama Minisitiri yatugiriye twayakiriye, icyo tugiye gukora ni ugufatanya na MINAGRI turebe uko byakorwa bityo tube twahindura uko imishinga yahabwaga inguzanyo. Iyo Minisiteri kuba ibishyizemo imbaraga ari na yo ibifitiye ububasha, dufatanyije tuzabihindura”.

Igikorwa cyo gutangiza umushinga ‘Envisage' wo gufasha urubyiruko rwize kaminuza ruri mu buhinzi n'ubworozi cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Igikorwa cyo gutangiza umushinga ‘Envisage’ wo gufasha urubyiruko rwize kaminuza ruri mu buhinzi n’ubworozi cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Yongeyeho ko ubumenyi abo ba rwiyemezamirimo bato bazakura muri iyo gahunda, buzatuma babasha gutunganya neza imishinga yabo bityo no kubaha inguzanyo byihute.

Umuryango RYAF w’urubyiruko ruri mu buhinzi urimo urubyiruko rusaga ibihumbi cumi na bibiri. Icyakora ababona inguzanyo z’imishinga yabo binyuze muri BDF ngo baracyari bake cyane ugereranyije n’abayisaba nubwo nta mibare yagaragajwe, nk’uko byatangajwe na Jean Baptiste Hategekimana, umuyobozi w’iryo huriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Gusaba inguzanyo yo kunoza umushinga w,ubworozi bw,ingurube kuko twarangije ku wunoza tukabura igishoro mudufashe

Manizabayo jean pierre yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Gusaba inguzanyo yo kunoza umushinga w,ubworozi bw,ingurube kuko twarangije ku wunoza tukabura igishoro mudufashe

Manizabayo jean pierre yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Muraho neza? Mfite umushinga nateguye w,ubucuruzi bw,amasakoshi ndetse n,inkweto by,abakobwa n,abamama, hanyuma narimfite ikibazo cyuko ntagishoro mfite nagirango mumfashe uburyoki nabona inguzanyo nibura ingana na 1M mwaba mungiriye neza kuko uwo mushinga namaze kuwunoza neza Kandi inziko urumo inungu ifatika, murakoze mugire amahoro y,imana. Nari urubyiruko rwarangije kwiga amashuri y,isumbuye.

Niyonkuru Emmanuel eloi yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe nabazaga ese kobavugango ni inguzanyo ese iyo uwagujije ahombye bijuenda gute

Uwizeyimana Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Muraho mwavuze kubijyanye nabuze ariko nabazaga nimbaharamahirwe yumuntu utarize Kandi akabafite ubushacye bwogukora ariko ntabushobozi nabaga nimba yagira amahirwe yokubona iyongizanyo murakoze

Mutoni Yvonne yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Murakoze kandi uwatekereje ikigitekerezo cyokorohereza urubyiruko nibyiza gusta ndebye comment bagenzibange bashyize,navugango hakurikiranwe uko atangwa n’abo ahabwa murakoze(Ministre Mukeshimana).

Nsanzabahizi casmir yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

mwaramutse neza bayobozi dukunda urubyiruko dukomeje kuzerwa nikigega cya bdf kurubyiruko ariko nkuko muvugako twese turi urubyiruko rw’uRwanda numva ataringobwa ko bdf ikorana nabarangije kwiga kaminuza gusa nabaragije secendary nabo bashaka kwiteza imbere mubatekerezeho nabo.murakoze

NTAKIRUTIMANA Sabato yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Njye ndi umucoiffeur ark nkorera abandi,kd mbimazemo igihe kk mfite na certificate ark nkabantangwate mfite,kd rwose nifuzagako mwamfasha nkabona ahonkorera kk mfite umuryango ntabona ukonitaho kk ntabushobozi.mwamfasha babyeyi bacu?

Ngizwenayo sylvain yanditse ku itariki ya: 14-05-2021  →  Musubize

Mwampfasha ?

shema Aimee yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Mpfite umushingi wokuzageza serivisi kuba turage nkaba nifuza kuza tanga service zose kubaturage mpfite account yirembo ariko nabuze ibikoresho mwampfasha ?

shema Aimee yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Jyewe nasabye inguzanyo banyohereza gufungura konte muri SACCO kuko ngo nizo bakorananazo kandi nkazemererwa kuguza nyuma yamezi 3 ibyo byandindije umushinga wajye 90% bareba uburyo wazajya ujyana umushinga Wawe kuri bdf yawemera ikaguha inguzanyo
Murakoze

Mugabo RAICHAND yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Jyewe nasabye inguzanyo banyohereza gufungura konte muri SACCO kuko ngo nizo bakorananazo kandi nkazemererwa kuguza nyuma yamezi 3 ibyo byandindije umushinga wajye 90% bareba uburyo wazajya ujyana umushinga Wawe kuri bdf yawemera ikaguha inguzanyo
Murakoze

Mugabo RAICHAND yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

BDF kucyi idahamahirwe !!! abarangije secondary ibi ntibikwiye rwose kuko ninabo badasuzugura murino unasanga aribobafite nubushomeri bukabije bityo rero BDF imenyeko urubyiruko rwigihugu rukeneye guterimbere ndetse nogutezimbere igihugucyacu atarurwize university gusa ibyorero nakarengane ahubwo transparency nidutabare kuko nibitagenda gutsyo turisanga ku muhanda nkabandi bose???? kandi birababaje pee umuntuwese ubona iyi message adukorere ubuvugizi pee kuko turashize kandi retayo ibayashyize amafaranga muricyiriya cyigega ayomananiza kubarangije secondary arikurushaho kutudindiza mubukene murakoze cyaneee

alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka