Amafoto y’ingenzi yaranze umuhango wo gufungura ishuri ry’ubuvuzi ry’Abadivantisiti

Ku wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cya kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishuri ry’ubuganga ry’iyo kaminuza.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantisiti ku isi, Dr Ted Wilson, abo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’abayobozi bakuru mu rwego rwa politiki mu Rwanda, barimo Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’igihugu, abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo, anabemerera inkunga y’ubutaka kugira ngo iyo kaminuza ibashe kubaka ibitaro byo kwigishirizamo abanyeshuri.

Aya ni amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze uwo muhango

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka