Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Mu Rwanda guhera muri Nzeri ibihe birahinduka cyane. Nibwo haba hatangiye ibihe by’imvura yitwa ‘Umuhindo’. Iyi mvura ikunze kuba ari nyinshi cyane kandi ari mbi kuko iba irimo imiyaga n’amahindu bikaba byateza impanuka zitandukanye.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo muhanda, muri ibi bihe by’imvura ryibutsa abatwara ibinyabiziga kugira uruhare rukomeye mu kwirinda impanuka zo mu muhanda, by’umwihariko abashoferi kwitwararika cyane, bagasuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo birinde ikintu cyose cyateza impanuka biturutse ku mvura.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji arakangurira abashoferi n’abandi batunze ibinyabiziga gusuzumisha byimbitse ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo.
Yagize ati: “N’ubusanzwe dukangurira abatunze ibinyabiziga kubisuzumisha uko bisabwa, ariko noneho muri ibi bihe by’imvura hari umwihariko. Turabasaba kugenzura ko amapine adashaje bakaba bayahindura, uduhanagura ibirahure ko dukora neza (Essuie glace), amatara ko yaka neza kugira ngo bayacane mu gihe hariho ibihu, amaferi ko nta kibazo afite ndetse no kwibuka gushyira intera ihagije hagati y’ikinyabiziga n’ikindi.”

CP Mujiji yibutsa abashoferi ko kubera ko imihanda ikunda kunyerera muri ibi bihe by’imvura, abasaba kujya bagenda buhoro ndetse byaba na ngombwa bagahagarara igihe imvura ikomeje kuba nyinshi ariko bakirinda guhagarara ahantu hashobora guteza ibibazo.
Ati “Imvura ishobora gukomeza kugwa kandi ari mbi. Turabagira inama yo guhagarika imodoka ariko bakirinda kuzihagarika nko munsi y’ibiti kuko na byo bishobora kubagwira, bakirinda guhagara ahantu hanyura imivu cyangwa iruhande rw’imikingo, turanabagira inama yo kwirinda kunyuza ikinyabiziga mu biziba kuko hari igihe haba ari harehare. Ikindi kandi nk’uko n’ubundi dusanzwe tubibakangurira turabasaba kwirinda kuvugira kuri telefoni kuko bishobara guteza impanuka mu gihe imvura irimo imirabyo n’inkuba.”
CP Rafiki Mujiji yakomeje akangurira Abanyarwanda kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (basinze) ku buryo barenza igipimo cya 0.8 no kwirinda gutwara ku muvuduko ukabije. Yongeye kwibutsa abantu bacomokora utugabanyamuvuduko ndetse n’abadasuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo ko batazihanganirwa kandi ko ibihano byiyongereye.

Mu myaka yatambutse muri ibihe by’imvura y’umuhindo n’itumba hagiye hagaragara impanuka zitandukanye zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse no kwangirika kw’ibikorwa remezo.
Izi nama Polisi y’u Rwanda izitanze mu gihe igeze mu cyumweru cya 17 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Abanyarwanda bose ndetse n’abaturarwanda barakangurirwa gufasha Polisi y’u Rwanda muri uru rugamba rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|