Kevin Hart yakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’Imodoka
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filimi, Kevin Hart, yakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka.

Kevin Hart yakoze impanuka tariki 01/9/2019, ahagana saa saba z’ijoro. Imodoka yari arimo yataye umuhanda, iribirindura igwa munsi y’umukingo ufite metero eshatu.
Kuva yakora impanuka, uko ubuzima bwe bwifashe ntibiramenyekana, ariko amakuru yatanzwe na Polisi, avuga ko Kevin w’imyaka 40 yakomeretse bikomeye cyane cyane ku gice cy’ umugongo.

Ikinyamakuru TMZ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko muri Iyo modoka harimo n’abandi bantu babiri, umwe muri bo wari utwaye imodoka na we akaba yakomeretse bikomeye. Kevin Hart yakoreye impanuka muri imwe mu modoka ze yo mu bwoko bwa Plymouth Barracuda vintage yo mu mwaka wa 1970.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Malibu Hills, mu muhanda mugari wa Mulholland.

Bivugwa ko iyi modoka ya Plymouth Barracuda, ari impano Kevin Hart yihaye ubwe, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40, hari tariki ya 6/7/2019.
Kevin Hart yamenyekanye muma filime nka Paper Soldiers (2002), Scary Movie 3 (2003), Soul Plane (2004), In the Mix (2005), na Little Fockers (2010).
Bamwe mu byamamare bagaragaje ko bababajwe n’iyi nkuru, bamutura Imana mu masengesho ngo imworohereze.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|