Nyagatare: Malariya yagabanutse kuri 93%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kiratangaza ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu yagabanyije malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.

Dunia Munyakanage, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ukora mu ishami rishinzwe kurwanya malariya avuga ko mbere y’umwaka wa 2015-2016 abarwaraga malariya bari 248195, naho umwaka ushize wa 2018-2019 habonetse ibihumbi 17045 (Igabanuka rya 93%), mu karere ka Nyagatare.

Avuga ko mbere y’umwaka wa 2007 gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu itangira, akarere ka Nyagatare ariko kari ku isonga mu kugira malariya nyinshi, kuko ngo 50% by’abayirwaye bari abo mu karere ka Nyagatare, mu gihe ubu yagabanutse ku kigero cya 93%.

Ati “Abarwayi hafi 50% mu gihugu bavaga Nyagatare ariko aho dutangiye guterera imiti cyane muri 2016, habonetse umusaruro kuko umubare w’abarwayi waragabanutse ku buryo bufatika urebye umwaka wa 2017-2018 usanga malariya yaragabanutse ku kigero cya 93% muri aka karere.”

Yabitangaje kuwa 02 Nzeri 209, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu, igikorwa cyatangirijwe mu kagari ka Rurenge umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare.

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Rurenge, igaragaza ko umwaka wa 2018-2019 habonetse abarwayi ba malariya 56 gusa nyamara ngo mbere harabonekaga abarenga 2,500 ku mwaka.

Ibrahim Ntambara avuga ko mbere yo gutererwa umuti wica imibu yahoraga arwaye cyangwa arwaza malariya.

Avuga ko gutererwa umuti byagize akamaro kanin,i kuko ubu nibura amaze imyaka ine atarwara ntanarwaze malariya.

Agira ati “Ndumva imyaka ine ishize, ariko ni myinshi mbere nibura mu mwaka nuzuzaga ifishi nkinjira mu yindi, eshatu mu mwaka n’ubu zirahari kandi buri gihe bayinsangagamo ndetse n’abana n’abuzukuru ariko ubu simperutse.”

Mukakabera Vestine avuga ko atamenya niba malariya ikibaho kuko atayiheruka kubera gutererwa imiti.

Abajyanama b'ubuzima bitezweho gutera umuti wica imibu mu mazu basabwe kuzabikora neza
Abajyanama b’ubuzima bitezweho gutera umuti wica imibu mu mazu basabwe kuzabikora neza

Ati “Malariya irwarwa n’abakora mu bishanga naho imusozi yaracitse kuko jye iwanjye hashize imyaka 10 itahaboneka turwara ibindi.”

Ingo zizaterwamo umuti wica imibu mu karere ka Nyagatare ni 119,777 mu gihe cy’iminsi 20.

Umuti wari usanzwe ukoreshwa mu myaka itatu ishize warahinduwe kandi ngo ukaba ufite umwihariko wo kumara amezi 13 ku rukuta ndetse ukaba utanahumura ugereranije n’uwari usanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka