Twambazimana aratabariza Abanyarwanda barimo kuribwa n’inzoka muri Uganda

Twambazimana Prince w’imyaka 22 avuga ko yahagurutse iwabo i Musanze tariki 09/5/2018 ajya gusura inshuti ye yari ifungiye i Kabare muri Uganda, ageze yo na we ahinduka imfungwa n’umucakara.

Twambazimana Prince avuga ko abo bari bafunganywe muri Uganda barimo kuribwa n'inzoka mu mashyamba ya Kiburara
Twambazimana Prince avuga ko abo bari bafunganywe muri Uganda barimo kuribwa n’inzoka mu mashyamba ya Kiburara

Avuga ko akajeto Abanyarwanda baturiye umupaka basanzwe bambukiraho bajya mu bihugu bituranyi ntacyo kavuze, kuko ngo abapolisi muri Uganda bagafata bakagaca, indangamuntu nazo bakazigumana.

Bwarakeye we na bagenzi be bagezwa mu rukiko, rubakakatira igifungo cy’imyaka ibiri buri muntu, nubwo amanywa n’ijoro bibarwa nk’iminsi ibiri.

Twambazimana agira ati “Uwo twari kumwe we yatanze miliyoni ebyiri z’amashilingi (ifaranga rikoreshwa muri Uganda) baramurekura, ariko njyewe kuko ntayo nari mfite banshyize muri gereza”.

Inkovu Twambazimana afite ku gutwi yayitewe n'urushyi yakubitiwe muri gereza
Inkovu Twambazimana afite ku gutwi yayitewe n’urushyi yakubitiwe muri gereza

“Imfungwa zihora zijyanwa guhinga mu mashyamba n’imirima bya gereza ya Kiburara harimo inzoka nyinshi, jyewe nzi bagenzi banjye babiri bapfuye bishwe no kurumwa n’inzoka, hari n’undi witwa Sam na we sinamenye irengero rye”.

"Iyo gereza irimo Abanyarwanda benshi babarirwa hagati ya 180-200, ni bo bakoreshwa mu mirima. Mbabazwa cyane n’uko badukoresha imirimo y’ubucakara, turakubitwa cyane kuko n’iyi nkovu mfite ku gutwi yatewe n’urushyi abacungagereza bankubise".

Twambazimana avuga ko abajyanwa gukora mu mirima bagenda babeshywa ko batahanywe iwabo.

Kugeza ubu ngo ntabwo aramenya irengero ry’inshuti ye yitwa Hillary yari agiye gusura muri Uganda, akaba aburira Abanyarwanda bari bafite gahunda yo kujyayo kuba babiretse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane.Ngewe nk’umuntu wigeze gufungirwa muli Uganda,ndahamya ko Abanyarwanda benshi bafungirwa muli Uganda,baba babashakaho Ruswa akenshi.Nange niko byangendekeye.Naho ibyerekeye kuribwa n’INZOKA,birababaje cyane.Gusa nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa,nta nyamaswa izongera kurya abantu.Zizabana mu mahoro n’abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka