Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ni bwo yafashe indege ya Rwandair yerekeza mu birwa bya Seychelles, aho yanyuze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, igakomereza i Nairobi aho yageze ku i Saa kumi z’igitondo.

Iyi kipe iraza kumara amasaha menshi mu mjyi wa Nairobi, aho iri buze guhaguruka ku i Saa ine z’ijoro, ikazagera u birwa bya Seychelles ku i Saa munani n\iminota 15 mu gicuku.
Abakinnyi bari mu ndege








Bageze Nairobi bafata imodoka ibajyana kuri Hotel


Nyuma bafata ifunguro rya mu gitondo mbere yo kuruhuka














Umukino w’Amavubi na Seychelles uteganyijwe kuri uyu wa Kane Saa munani za Kigali, ukazabera kuri Stade Linite iri mu mujyi wa Victoria, ukaba ari umukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|