Ubugenzacyaha bwanyomoje amakuru y’ifungwa rya IGISUPUSUPU

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwanyomoje amakuru y’ifungwa rya Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu, nyuma y’ibyari byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yafungiwe kuri Station ya Polisi ya Kicukiro, nyuma yo kumusangana udupfunyika tw’urumogi mu myenda ye.

Hari hasakaye amakuru avuga ko Nsengiyumva François yafunzwe
Hari hasakaye amakuru avuga ko Nsengiyumva François yafunzwe

Amakuru yari yakwirakwijwe yavugaga ko Nsengiyumva abashinzwe umutekano basanze udupfunyika tw’urumogi mu myenda ye, bituma bamuvana aho acumbika ku Kicukiro bamujyana kumufungira kuri Station ya Polisi.

Kugira ngo iby’urumogi bimenyekane, hari umunyamakuru wanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko habanje kuza abajura baje kwiba mu imyenda ya Nsengiyumva bakayirukankana, maze inzego zishinzwe umutekano zikahagoboka zikabatesha iyo myenda.

Imyenda abajura bateshejwe, ngo ni yo abashinzwe umutekano basanzemo udupfunyika tw’urumogi bahita bata muri yombi Nsengiyumva muri iryo joro.

Ubwo iyi nkuru yazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwaje gukoresha urubuga rwa Twitter maze rutangaza ko ibyavuzwe ari ibihuha, bagaragaza ko Nsengiyumva atigeze atabwa muri yombi.

Kigali Today yavuganye na Alain Mukuralinda ukurikirana inyungu za Nsengiyumva, avuga ko ibyakwirakwijwe ari ibihuha bitagize aho bihuriye n’ukuri.

Alain Mukuralinda yagize ati “Mwaramutse! Narabyumvise ariko ni ibihuha.”

Mu ijoro bivugwa ko Nsengiyumva yaraye kuri Polisi, yari yaririmbye mu masaha ya saa munani z’ijoro mu kabari kari ku Kacyiru kitwa People, kikaba cyari n’igitaramo cya mbere akoreye mu kabari kuva yatangira kumenyekana mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne’ yamamaye nka Igisupusupu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka