Abanyarwanda bahindutse abacakara cyangwa ibicuruzwa muri Uganda - Uwafungiweyo

Muhire Jean Baptiste w’imyaka 32 y’amavuko yari afite inzu yogosherwamo (Salon de coiffure) i Kisoro muri Uganda, akajyayo buri gihe ahawe agapapuro kabimwemerera kitwa ‘Jeton’ nk’umuntu wari uturiye umupaka wa Cyanika (i Burera).

Muhire Jean Baptiste avuga ko adatekereza gusubira muri Uganda vuba
Muhire Jean Baptiste avuga ko adatekereza gusubira muri Uganda vuba

Yaje no gutekereza gukora umwuga w’ubukanishi bw’ibikoreshwa n’amashanyarazi, kuko ngo yabonaga muri Uganda hamushimishije no kuhakorera ahita ajya kwiga i Kampala.

Avuga ko mu gihe yari atararangiza kwiga uwo mwuga hashize nk’amezi abiri gusa, yaje guta ibyangombwa bye ahita afata bisi imuzana mu Rwanda gushaka ibindi.

Ageze i Kisoro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ngo yasanze haparitse imodoka nyinshi za bisi, zimwe zavaga mu Rwanda izindi zerekezayo.

Ati "Abanyarwanda twese badukuye muri izo modoka batujyana muri Polisi. Twaramutse tujya mu rukiko ku itariki 10/5/2018, buri wese bamukatira igifungo kirengeje umwaka muri gereza".

"Twari benshi cyane turenga nka 600, ku buryo byabaye ngombwa ko batujyana mu magereza atandukanye y’i Kiburara, Kabale, Mbarara, Ibuga na Ibanda".

"Icyakora baguhitishamo gufungwa cyangwa gutanga amafaranga kuva kuri miliyoni imwe y’amashilingi kugera kuri ebyiri bakakurekura ugataha iwanyu. Waba utayafite rero nibwo bagufunga ukajya guhinga".

"Abantu barakoreshwa! Bahinga bakubitwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba nta kintu bashyira mu kanwa, amazi yonyine ni yo umuntu atangira gushyira mu nda nka saa cyenda-saa kumi".

"Abanyarwanda bahindutse abacakara cyangwa ibicuruzwa muri Uganda, n’ubwo twumvise ko abakuru b’ibihugu bashyize umukono ku masezerano y’i Luanda muri Angola, ntacyo byahinduye kuko Uganda itatekereza kurekura abo bantu".

Muhire avuga ko icyatumye we adakoreshwa imirimo ivunanye muri Uganda ari uko ngo yari afite ’Salon’ yo kogosheramo izwi, ku buryo batamushyiragaho ’agahato nk’ako bakorera abandi Banyarwanda b’abakene’.

Avuga ko agarutse ubutazasubira muri Uganda, kandi akaba akangurira abandi Banyarwanda bahatekerezaga kuzinukwa inzira yerekezayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka