U Rwanda rwegukanye imidali 46 mu marushwana ya EAPCCO 2019

Mu gitondo cyo ku wa 31 Kanama 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama2019, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’amakipe 6 ari yo Police Football Club, Police Handball Club, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru(Athlétisme) ndetse no kumasha.

Muri aya marushwana ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza yegukana ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza(Sliver) n’imidali ine y’Umulinga (Bronze). Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye, buri mukinnyi w’ikipe ya Police y’u Rwanda ya Karate akaba yarashoboye kubona umudali.

Ikipe ikina umukino w’amaboko (Police Handball Club) na yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya polisi y’igihugu cya Kenya n’icya Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Police Handball Club yari yatsinze iyo mu gihugu cya Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo ku wa 30 Kanama, Police HC y’u Rwanda itsinda iya Uganda ibitego 34 kuri 23.

Muri aya marashanwa kandi ikipe ya Taekwondo na yo yabashije kwitwara neza yegukana ibikombe 2 n’imidari 13 irimo 11 ya Zahabu na 2 ya Feza.

Mu mupira w’amaguru ikipe ya Police FC y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 2. Mu mikino ngororamubiri, Rwanda Police yegukanye umwanya wa 3 n’ imidari 7 y’ imiringa.

Muri rusange, muri aya marushanwa, Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya EAPCCO 2019 itwara ibikombe 6, n’ imidari 46 harimo 27 ya Zahabu, 6 ya Feza na 13 y’Imiringa.

Mu gusoza aya marushanwa, Minisitiri w’ingabo wa Kenya Amb. Raychelle Omamo yagarutse ku kamaro k’amarushanwa ya EAPCCO by’umwihariko siporo ko ihuza abantu ikanorohereza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu kurwanya ibibangamira iterambere, kwishyira ukizana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Siporo ni kimwe mu bihuza abantu, cyane inzego z’umutekano mu guhana amakuru bakaba nk’ikipe imwe igamije kwita ku mutekano.”

U Rwanda ruzakira irushanwa rya kane umwaka utaha w’imikino ya EAPCCO.

Amb. Omamo yavuze ko ibikorwa byose bya siporo bitegurwa, anaboneraho kwifuriza u Rwanda kuzitegura neza amarushanwa y’umwaka utaha.

Ati “Kwimakaza amahoro binyuze muri siporo. Turizera ko ubutaha habaho amarushanwa ahuza Ingabo na Polisi mu rwego rwo gufata ingamba n’aho gukorera nyaho mu kwita ku mutekano urambye nk’inkingi y’iterambere rirambye.”

Umuyobozi wa EAPCCO, Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashir akaba n’umuyobozi wa Polisi ya Sudani asanga iri huriro ry’ibi bihugu byibumbiye mu muryango wa EAPCCO rizakomeza kuzamura ingufu rikagera no ku ntego zaryo.

Yagize ati “Imikino iteza imbere imikoranire n’ubucuti mu by’umutekano ikanorohereza ababishinzwe mu kugira ubunararibonye, izamura urwego rw’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage no kubahiriza amategeko. EAPCCO iha agaciro cyane uku kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka inyungu rusange harwanywa ibyaha ndengamipaka.”

Yongeyeho ati “Icyaha ntikigira umupaka, icyaha ni kibi ku rwego rw’Isi aho kigira ingaruka mbi nk’uko bikunze kugaragara. Nk’igisubizo, nkatwe ababishinzwe tugomba guhangana na byo, imikoranire myiza ni yo nzira yo kurwanya inzitizi hagati y’ibihugu na politiki binyuze mu kugenza ibyaha dushyigikirana mu rwego rwo kurwanya ibyo byaha byambukiranya imipaka.”

Aya marushanwa ari mu murongo wemejwe n’icyerekezo cy’ubuyobozi bwa EAPCCO, mu nama ya 12 yabahuje mu mwaka wa 2007.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka