Star Times irasaba Abanyarwanda kunoza ibihangano Nyarwanda ikabatera inkunga

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Star Times buratangaza ko abatunganya filime cyangwa ibindi bihangano by’amashusho by’umwimerere Nyarwanda, baramutse babishyizemo imbaraga byajya bitambuka ku mirongo yayo kandi bakabibonamo amafaranga.

Star Times ivuga ko ku mirongo yayo irenga 200, byamaze kugaragara ko Abanyarwanda bareba iyo mirongo bakunda kureba za filime ndetse n’imikino y’abana biterwa inkunga na Star Times.

Nyamara ariko, Star Times ivuga ko ibyo byose bikunzwe cyane nta na kimwe cy’umwimerere Nyarwanda kirmo, ko ahubwo bitunganyirizwa mu bindi bihugu bya Afurika nka Uganda, Tanzania na Nigeria.

Aha ubuyobozi bwa Star Times butanga ingero za filime zikunzwe nka ‘The Blood Sisters’, Sapas et Sakas, ‘A Beach Sports Challenge in Uganda’, ‘Hello Mr. Right’ n’izindi.

Vlady Terimbere, umukozi wa Star Times ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, avuga ko hari Abanyarwanda bari bigeze gusaba ko ibihangano byabo byajya binyura ku mirongo ya Star Times, ariko bikaza kwicwa n’uko bitahuraga n’ibyo iyi sosiyete yifuzaga.

Terimebere atanga urugero rw’abigeze gusaba iyi sosiyete ko yajya yerekana amarushanwa yo kurya, gusa akavuga ko imitegurire y’ayo marushanwa itari isobanutse, ndetse ko itagaragazaga neza uko izinjiza amafaranga.

Ati “Turacyategereje ibihangano by’Abanyarwanda kandi twiteguye kubitera inkunga mu gihe byaba byujuje ibisabwa. Urugero bigomba kuba biteguye neza, bisusurutsa abantu kandi ari umwimerere kugira ngo bibashe kugera ku nyota y’ababireba”.

Terimbere yavuze ibi kuwa gatanu 30 Kanama 2019, ubwo iyi sosiyete yaganiraga n’abanyamakuru, mu rwego rwo kugaragariza Abanyarwanda ibikorwa ibafitiye.
Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Sam Deng, umuyobozi mukuru mushya wa Star Times mu Rwanda n’abandi bayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda.

Terimbere yasabye abatunganya ibihangano Nyarwanda kurushaho kubinoza kandi bagashyiraho uburyo bwo kubimenyekanisha mu nzira zose zishoboka.

Ati “Ntabwo tubuze guhanga udushya twacu, ahubwo hari ikibazo cyo gukopera iby’ahandi no gutekereza ko dufite ibibazo by’amikoro. Dukeneye ko hagira ugaragaza ko Abanyarwanda bashoboye, ubundi agaterwa inkunga”.

Uruganda rwa Sinema Nyarwanda ubu rubarura abantu barenga 5000 bari muri uwo mwuga, kandi hari filime nyinshi zikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri televiziyo nka ‘Seburikoko’ na ‘City Maid’ zikunzwe cyane ariko mu Rwanda gusa.

Mu gihe ibihangano Nyarwanda bitaraboneka kuri Star Times, iyi sosiyete ntiyatereranye isoko ryo mu Rwanda, gusa ikibanda cyane ku gutera inkunga ibindi bikorwa bijya gusa n’ibikenewe.

Iyi sosiyete yateye inkunga ibikorwa byo mu Rwanda nka ‘Salax Music Awards’ ndetse ikaba inatekereza uburyo bwo gutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umuyobozi wa Star Times Rwanda Sam Deng, yavuze ko iyi sosiyete ifite gahunda yo kuzamura umubare w’abafatabuguzi bayo mu Rwanda, kuko ubu ngo ari bo bakeya ugereranije n’ibindi bihugu bya Afurika.

Kugira ngo ibi bigerweho, Deng avuga ko iyi sosiyete ikomeje kumenyakanisha ‘application’ yayo na za televiziyo za rutura kugira ngo imiryango izitunze mu Rwanda yiyongere, kuko ubu habarurwa imiryango 300,000 itunze televiziyo za Star Times mu Rwanda.

Yagize ati “Imiryango mikeya ni yo itunze za televiziyo, kuko ubu iri kuri 12% mu gihugu hose. Turashaka rero gukorana na Leta ngo turebe uko byanozwa, ariko tunareba uko mu bihe biri imbere hashyirwa imbaraga mu gukoresha interinete mu kureba amashusho yacu, kuko ubu interineti iri henshi”.

U Rwanda rukoresha umuyoboro wa interineti wa 4G umaze kugera nibura kuri 96% by’ubuso bwose bw’igihugu, rukaba kandi ruteganya no kugera ku muyoboro wa 5G muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka