Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inyubako iherereye imbere y’isoko rya Kamembe mu mujyi wa Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuganye na Kigali Today ari mu nzira yerekeza aho iyo nkongi yabereye, yemeza ko koko byabaye.

Ati “Yafashe inzu y’ubucuruzi iherereye hano mu Mujyi rwagati i Kamembe. Ubungubu inzego z’umutekano ziriyo, twatabaje kizimyamwoto yo ku kibuga cy’indege kugira ngo baze gutangayo ubutabazi.”

Iby’iyi nkongi kandi byemejwe n’abacururiza i Kamembe. Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ko imodoka izimya inkongi yahageze irayizimya ariko byinshi mu byari biyirimo byamaze kwangirika.

Iyo nzu igizwe n’imiryango ine ngo yabanje gushya uruhande rumwe biturutse mu gikari, abari hafi baratabara bimwe bihiramo, ibindi babisohora hanze.

Ngo nta muntu wigeze ahiramo cyangwa ngo akomereke, icyateye iyo nkongi kikaba kitahise kimenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka