Huye:Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango bubangamiye abahakorera n’abahaturiye

Mu gihe Leta ishishikariza Abaturarwanda kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, abaturiye n’abarema isoko rya Rango mu Karere ka Huye bavuga ko ubwiherero bwo muri iri soko butujuje ibisabwa.

Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango burashaje
Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango burashaje

Ibi babivuga babihereye ku kuba bufite imyobo yagenewe kujyamo umwanda migufi cyane, nyamara bwaragenewe kwifashishwa n’abantu benshi.

Aho abagabo bihagarika naho nta miyoboro ijyana umwanda ahabugenewe ihari, ku buryo uhakorera isuku akoresha igice cy’akajerekani adaha uwo mwanda akawumena mu byobo byabugenewe.

Ibi byiyongeraho ko uwo mukozi atagira n’isabune cyangwa indi miti yo kwifashisha mu gusukura ubwo bwiherero, ubu bukaba buturukamo icyuka kinukira abacuruzi n’abarema isoko, cyane cyane abakorera hafi yabwo, ndetse n’ababuturiye kimwe n’abakiriya ba sacco y’umurenge wa Mukura bari muri metero nk’eshanu gusa.

Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango bwarasambutse
Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango bwarasambutse

Muri iyi minsi ho, igice cy’igisenge cy’ubu bwiherero cyarashaje n’umuyaga utwara amabati ku buryo ubugiyemo imvura iri kugwa anyagirwa.

Bitewe n’ubugufiya bw’ibyobo byagenewe kujyamo umwanda, ubu bwiherero bwuzura vuba. Ibi byatumye hanze yabwo hacukurwa icyobo cyo kuwumenamo, ariko ntigitwikiriye neza ku buryo utahazi ahanyuze nijoro ashobora kurokeramo.

Icyobo kimenwamo umwanda iyo ubwiherero bwuzuye ntigitwikiriye neza ku buryo uwahanyura atahazi yagwamo
Icyobo kimenwamo umwanda iyo ubwiherero bwuzuye ntigitwikiriye neza ku buryo uwahanyura atahazi yagwamo

Abakorera hafi y’ubu bwiherero n’ababuturiye bavuga ko butajyanye n’igihe.

Umugabo ucururiza imyenda hafi aho agira ati “Imyubakire y’ubu bwiherero ntijyanye n’aho buherereye kuko buri hafi y’aho abantu batuye n’aho bacururiza ibintu bitandukanye harimo n’ibyo kurya.”

Umugabo uhaturiye utarashatse ko amazina ye atangazwa na we ati “None se ko ubuyobozi bwigisha abaturage kugira isuku mu byerekeranye n’imisarane kuko tuzi ko igiriwe umwanda yatera indwara, kuki Leta cyangwa abashinzwe iby’amasoko iki kibazo batakibona!”

Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango
Ubwiherero bwo mu isoko rya Rango

Akomeza agira ati “Ushobora gukora isuku iwawe, ariko uyu musarane wo ukakuzanira indwara. Rwose iki kibazo ubuyobozi bwari bukwiye kucyitaho, bukagikemura.”

Abarema iri soko n’abarituriye bifuza ko hakubakwa ubundi bwiherero bujyanye n’igihe.

Jean Mugenzanka ucururiza ubuconsho hafi y’ubu bwiherero agira ati “Bagombye gushakisha ukuntu hano hubakwa ubwiherero bugezweho, nk’ubwo tubona mu isoko ryo mu mujyi.”

Abacururiza hafi y'ubu bwiherero bavuga ko bubabangamiye ariko ko nta kundi babigira
Abacururiza hafi y’ubu bwiherero bavuga ko bubabangamiye ariko ko nta kundi babigira

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ikibazo cy’ubu bwiherero bakizi, ariko ko batari bazi ko bwasambutse.

Avuga ko bari batekereje kubaka ubundi bwiherero hakurya y’isoko umuntu yageraho yambutse umuhanda wa kaburimbo, ariko babona bushobora guteza impanuka, bahitamo gutegereza ko haboneka rwiyemezamirimo wazubaka n’isoko rya Rango, kuko na ryo ubwaryo ari ritoya, bituma usanga ku munsi w’isoko abantu bari gucururiza no hakurya yaryo.

Icyakora ngo mu gihe rwiyemezamirimo ataraboneka, bagiye kuba bashatse umuti w’igihe gitoya.

Ati “Tuzajya kuhareba, nibiba ngombwa tuzabufunge abantu bazajye bifashisha ubwo hafi y’ibiro by’Umurenge wa Mukura.”

Ubwiherero bw’isoko rya Rango urebye burashaje, ku buryo uretse kuba bwarasambutse n’inzugi zishaje, n’inkuta z’ahifashishwa mu kwihagarika zigenda zivungagurika.

Kugeza ubu umuturage ubwitaho ni we wiyishyuriza ababwifashisha, ariko avuga ko amafaranga akuramo atamufasha kugura amasabune n’imiti yo kuhasukura. Impamvu ngo ni uko abantu benshi baza bashaka kubukoresha ku buntu, akenshi akabura uko abyifatamo kubera uko hateye, akabareka.

Ubutoya bw'isoko rya Rango butuma hari abacururiza hakurya yaryo
Ubutoya bw’isoko rya Rango butuma hari abacururiza hakurya yaryo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka