Abafana bataburuye umurambo wa DJ Arafat ngo bamenye koko niba yarapfuye

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, abafana b’umuziki muri Côte d’Ivoire bafunguye imva n’isanduku birimo umurambo w’umuririmbyi DJ Arafat, ngo bishirire amatsiko niba koko ari we ugiye gushyingurwa cyangwa niba koko yarapfuye.

Nyuma y’ibyumweru bibiri uyu muhanzi apfuye azize impanuka ya Moto mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, Leta y’icyo gihugu ibinyujije muri Minisiteri y’umuco yasabye ko habaho ijoro ry’icyunamo mu gihugu hose ndetse hakaba n’igitaramo cyo gusezera bwa nyuma kuri uwo muhanzi wari umaze kuba icyamamare muri Burengerazuba bwa Afurika.

Abatari baragize amahirwe yo gusezera ku murambo, bavugaga ko isanduku irimo umurambo wa DJ Arafat, yagombaga kuvanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Abidjan ikazanwa hagati y’ibihumbi by’abafana biganjemo urubyiruko mbere y’uko umuryango we umushyingura mu gace ka Williamsville.

Bamwe muri aba bari bitabiriye iki gitaramo cyari cyatumiwemo ubishaka wese, bateje imvururu bavuga ko bashaka kumenya niba koko uwashyinguwe ari DJ Arafat, bituma bajya mu irimbi aho yashyinguwe bamena imva ye, bapfundura isanduku yarimo umurambo batangira gufotora isura y’umurambo wa Arafat, bahererekanya amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yarinze gukoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambyaga inabuza ikwirakwizwa ry’amashusho yari yafashwe.

Urubyiruko rwari rwariye karungu, rwabwiye umunyamakuru wa France 24 ngo “Twashakaga kureba bwa nyuma icyamamare cyacu mbere y’uko ashyingurwa.”

Muri iryo joro, ibyamamare muri Afurika birimo Davido, Mamadou Sidiki Diabaté, Fally Ipupa na Serge Beynaud bohereje ubutumwa busomerwa ku kiriyo bavuga ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo DJ Arafat, bamusabira kuruhukira mu mahoro.

Mu ijoro ryari ryabanje nabwo, abarimo Didier Drogba wamamaye mu mupira w’amaguru na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Dramane Ouattara bari banditse kuri Twitter ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza umuryango wa Arafat banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

DJ Arafat wari umaze kuba ikimenyabose muri Afurika y’Iburengerazuba, yapfuye ku itariki 12 Kanama 2019 azize impanuka ya moto, akaba atabarutse afite imyaka 32 y’amavuko.

DJ Arafat yari umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y'Iburengerazuba
DJ Arafat yari umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y’Iburengerazuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo si agashinyaguro, nta mategeko ahana abo bantu?

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

o!! mbega ibintu bibaje naruhuke neza naho umuryango wihangane

Byukusenge Emmy yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka