Kugira ubuvuzi buhamye bisaba abanyamwuga bize neza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kugira ngo abaturage bagire ubuvuzi buhamye, bisaba ko abakora muri iyo serivisi baba barabiherewe ubumenyi muri za kaminuza zikomeye, bakaba ari abanyamwuga kandi babifitemo ubunararibonye.

Perezida Kagame yafunguye Kaminuza y'ubuvuzi y'Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati
Perezida Kagame yafunguye Kaminuza y’ubuvuzi y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati

Yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishuri ry’ubuvuzi ry’ Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (Adventist University of Central Africa - AUCA), kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no gutaha iryo shuri, avuga ko ari indi nkunga mu kubaka uburezi n’ubuvuzi mu Rwanda.

Iri shuri ryuzuye mu Rwanda, rije rihurirana n’isabukuru y’imyaka 100 itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rimaze rigeze mu Rwanda.

Perezida Kagame yanaboneyeho gushimira iri torero ku kuba rimaze imyaka 100 yose ritanga inyigisho za gikirisitu n’iz’imibanire mu Banyarwanda.

Yagize ati “Iyi myaka yose, itorero ryabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri Leta mu gutanga ubuvuzi, n’uburezi. Ikinyejana cy’ibikorwa by’Abadivantisiti mu Rwanda, cyagaragaje impinduka nziza z’icyerekezo gihuriweho n’imikoranire myiza”.

Perezida Kagame yavuze ko kuba iri torero rigeze ku ntego yo gushyiraho ishuri ry’ubuvuzi, byongeye kugaragaza ko ryiteguye gukomeza ubufatanye, bugamije kugirira akamaro Abanyarwanda n’abo mu karere, ati “Ni ibintu byo kwishimira cyane”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibi bikorwa bihura cyane n’intego z’u Rwanda, kuko uburezi by’umwihariko mu bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no kugera ku buvuzi, ari zo nkingi z’imibereho myiza y’abaturage, gusa avuga ko kubigeraho bisaba kugira abanyamwuga bize mu mashuri meza.

Ati “Ibi bisaba abanyamwuga babifitemo ubunararibonye, bigishirijwe muri za kaminuza zikomeye nk’iyi, zifite ibikoresho bifite ikoranabuhanga rya nyuma rigezweho”.

Perezida Kagame kandi yibukije abanyeshuri biga ubuvuzi muri iri shuri ko bazanagira amahirwe yo gukorana n’ibindi bigo by’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi biri hirya no hino ku isi.

Yijeje Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ko Leta izakomeza kuzuza inshingano zayo, mu gukomeza gushyiraho ibikorwa remezo, no gushyiraho amategeko ahamye.

Yabijeje kandi ko Leta izanafatanya n’itorero mu gushyiraho ibitaro byo gutangiramo inyigisho, ikazashaka ubutaka bwo kubakaho ibyo bitaro, ndetse ikazanongera ku bushobozi buzaba buhari kugira ngo ibyo bitaro byubakwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes,our president is right.Kwitwa Doctor gusa ntabwo bihagije.Bisaba experience no kwiga muli Kaminuza zikomeye zateye imbere nkuko President avuga.Mu Rwanda bene abo dufite bake cyane bibera I Kigali n’i Butare.
Usanga abaganga benshi badashoboye.Iyo babaze umuntu,rimwe na rimwe arapfa kubera lack of experience.
Niyo mpamvu abifite bajya muli India,Uburayi,South Africa,etc...Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bible,indwara zose ndetse n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4 havuga.Izaturwamo n’abantu bumvira Imana gusa.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka