Rwanda Cultural Fashion Show izazamura ibendera ry’ibikorerwa mu Rwanda
Rwanda Cultural Fashion Show ni igikorwa kiba buri mwaka, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya karindwi.
Nk’uko Uwimbabazi Monique, umwe mu bategura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show yabitangarije Kigali Today, kuri iyi nshuro iki gikorwa kirimo udushya twinshi tutari dusanzwe.
- Monique Uwimbabazi, umwe mu bategura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show
Yavuze ko aha bashaka kwereka Abanyarwanda ko umuco wabo ufite agaciro gakomeye, kandi ko ari bo bagomba kuwusigasira.
Yagize ati “Ubusanzwe ibintu byo kumurika imideli byavuye i Burayi. Ariko ntabwo tugomba gukomeza kugendera ku mico n’imideli byabo gusa, kandi natwe dufite ibyacu. Yego tugomba kubigiraho, ariko tugamije kuzamura iby’iwacu”.
- Imwe mu mideli nyarwanda yerekanywe muri Rwanda Cultural Fashion Show 2018
Hateganyijwe kandi n’imurikagurisha ry’imideli inyuranye ikorerwa mu Rwanda, rizaba kuva tariki ya 05-07/09/2019, ikazabera n’ubundi kuri KBC (ground floor).
Imurikagurisha rizajya ritangira saa yine za mugitondo kugera saa mbili z’ijoro (10h00-20h00). Ikidasanzwe ni uko ibiciro bizaba byagabanyijwe cyane, ku buryo uzaryitabira wese azabasha kugira icyo atahana.
- Iyo berekana imyenda, biba bibereye ijisho
Rwanda Cultural Fashion Show ifite intego ko buri mwaka izajya ikora igikorwa cyereka Abanyarwanda ko umuco wabo ufite agaciro, no kubashishikariza kwambara kinyarwanda kandi bakaberwa, ari nako barushaho gukunda ibyo bakora.
Reba Video ivuga ku byerekeranye n’iryo murika rya Rwanda Cultural Fashion Show
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|