Kwizera washyingiranywe na Mukaperezida yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya umwana

Kwizera Evariste wamamaye cyane kubera gushyingiranwa n’umugore umurusha imyaka 27, yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya umwana muto akanamukuriramo inda y’amezi ane n’iminsi itatu.

Kwizera yarongoye Mukaperezida umurusha imyaka 27 y'amavuko
Kwizera yarongoye Mukaperezida umurusha imyaka 27 y’amavuko

Gwizimpundu Alice na IK (izina ryahawe umwana wasambanyijwe) baregeye urukiko bavuga ko icyaha cyo gusambanywa cyabaye ku itariki 03 Mata 2019, iki gihe hakaba hari hashize amezi atatu gusa Kwizera ashyingiranywe na Mukaperezida.

Kwizera yabanje guhakana icyaha cyo gusambanya umwana no kumutera inda, ariko ibizamini bya ADN byagaragaje ko inda yavuyemo yari ifite ibyumweru 12, yari ifite ibirango by’amaraso bingana na 99,99% bituma Kwizera uregwa yemera icyaha ndetse abisabira imbabazi mu rukiko.

Uruhande rwunganira Kwizera rwasabye ko uku kwemera icyaha kwahabwa agaciro akagabanyirizwa igihano, ibyo mu mategeko bita ‘Inyoroshyacyaha’ maze urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rutegeka ko Kwizera afungwa imyaka 10.

Izina n’amafoto bya Kwizera Evariste byamamaye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ubwo yashyingiranwaga na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27 ndetse bamwe bakanashidikanya kuri iyi myaka ya Mukaperezida. Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 mu gihe Mukaperezida yavugaga ko afite imyaka 48, n’ubwo umukobwa we yavugaga ko nyina afite imyaka irenga 50.

Mukaperezida ashyingiranwa na Kwizera, byabanje kuzamo ibibazo kuko umuryango wa Mukaperezida harimo n’umukobwa we mukuru bavugaga ko batemera ko umubyeyi wabo ashyingirwa avanze umutungo na Kwizera kuko bavugaga ko umutungo atari uwe gusa ko ahubwo ari uw’umuryango wose, ndetse bakavuga ko Kwizera ari umugabo wa gatatu ubanye na Mukaperezida mu nzu.

Kwizera na Mukaperezida, bari bamaranye amezi umunani babana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Mbere y’uko uru rubanza ruba, byabanje kuvugwa ko Kwizera yabanje gutoroka, ariko nyuma aza kongera kugaragara mu ruhame avuga ko hari abantu bifuza ko yafungwa kuko batishimiye imibanire ye na Mukaperezida.

Inkuru bijyanye:

Kwizera w’imyaka 21 uherutse gukora ubukwe na Mukaperezida w’imyaka 48 yatawe muri yombi

Rwamagana: Umukobwa yashatse kubangamira ubukwe bwa nyina biba iby’ubusa

Kuki umusore arongora umukecuru bikaba ikibazo?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hatera we uvuze ukuri rwose ndetse Uzi na Bible ,ubundi rata abantu baramutse hashize mubikorwa amahame ya bibiriya bagira amagara Maxima ,ndetse bakagira n’amahoro! ,Umugani wawe c ,mwisi yo mugihe cyanowa nti harokotse nowa nabahungube ndetse n’abagore babo gusa ,can you imagine ,mwisi yose yarituwe icyogihe ? Uhm????
It’s terrible 😥! That’s why we’re in last days 1Timothy 3:1-5 ( biblical truth)

Kabisa yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Uwahana abantu basambana ku isi,hafungwa hundreds of millions.Nubwo bikorwa n’abantu bangana gutyo,bitera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

gatera yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka