Intara y’Amajyaruguru ikomeje ubukangurambaga bwo kumenyekanisha RIB
Mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hakomeje ubukangurambaga bwo kumenyekanisha mu baturage Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB), mu rwego rwo kurushaho kubarinda ibyaha harimo iby’ihohoterwa rikunze kugaragara muri ako gace, no kubereka aho bageza ibibazo byabo mu gihe bakorewe ibyaha.
Mu bukangurambaga bwabereye mu isoko rya Gakenke, mu karere ka Gakenke tariki 30 Kanama 2019, abaturage basabwe kumenya RIB bikaba n’inshingano zabo mu buryo bwo kwirinda ibyaha no kubikorerwa, nk’uko byatangajwe na Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB.
Yagize ati “Birumvikana y’uko abantu bose bataramenya uru rwego, ikindi ni igipimo cya RGB cyatugaragarije ko hari abantu benshi bataramenya RIB. Tukaba twarafashe gahunda y’uko twongera ingamba zo kumenyekanisha RIB. Turashimira Intara y’Amajyaruguru kuko yafashe iya mbere muri iyo gahunda”.
Akomeza agira ati “Ariko icyo twabonye, twasanze baratangiye kuyimenya. Kumenya RIB ntabwo ari igihe waba wakorewe icyaha cyangwa se wakoze icyaha uri gukurikiranwa gusa. RIB ni urwego rubereyeho gukumira mbere na mbere. Kumenya RIB rero byagufasha no gukumira ibyaha cyangwa se kwirinda ibyaha”.
Ubwo bukangurambaga bwakiriwe neza n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa, aho bemeza ko bajyaga bakorerwa ihohoterwa n’urugomo bamwe bakabura aho baregera, abandi ngo bagahabwa ubutabera butabanyuze.
Uwitwa Hakuzimana Gratien yagize ati “Kubera ko RIB ari rumwe mu nzego zishinzwe kurenganura abaturage, tumaze kumva ko byanga bikunda ugize ikibazo ashobora kuyigana ikamurenganura. Turasobanukiwe kandi twamenye n’imirongo ugize ikibazo asabwa guhamagaraho akarenganurwa”.
Abayisenga Josephine na we ati “Nari nsanzwe nzi RIB gake. Ntabwo nari najya gutangayo ibibazo. Hari byinshi nungukiye muri ibi biganiro. Biratworoheye tumenye aho tuzajya tubariza ibibazo tuba dufite.
Ku rundi ruhande, umuturage witwa Mbanuwe Valens avuga ko yakorewe ihohoterwa kenshi akarengana kubera ko atari azi ko RIB ihari.
Ati “Narenganyijwe kenshi ngapfiramo kubera kubura aho ndegera. Sinari nzi RIB pe!, ariko ndayimenye kuba nitabiriye iyi nama biramfashije. Uzongera kumpohotera nzajya niyambaza uru rwego, umugore nandenganya nanjye nzajya nyarukira muri RIB, nk’uko na we namurenganya akanjyanayo. Turafashijwe rwose”.
Muri ubwo bukangurambaga, abaturage bahawe umwanya barinigura babaza ibibazo bafite. Ibyinshi byari byiganjemo urugomo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni ibibazo byakiriwe n’inzego zibishinzwe muri RIB aho muri ubwo bukangurambaga bari bitwaje ibyangombwa byose byifashishwa mu kwakira ibibazo by’abaturage muri serivise zinyuranye.
Muri ibyo bikoresho bari bitwaje harimo imodoka zigendanwa zifashishwa na Isange One Stop Center yakira abana, abagore n’abakobwa basambanyijwe n’abafashwe ku ngufu, hakaba n’ahandi hakirirwaga abandi bagize ibibazo binyuranye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ubukangurambaga bwo kumenyekanisha RIB ari gahunda Intara y’Amajyaruguru imaranye iminsi, aho abaturage basurwa kuva mu midugudu, mu tugari n’ahandi hahurira abantu benshi, bagahabwa ubutumwa bubafasha kumenya RIB, hagamijwe kubafasha kurwanya ibyaha no kumenya aho bageza ibibazo byabo mu gihe bahohotewe”.
Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kumenya RIB badategereje ko babanza gukorerwa ibyaha.
Ati “Ukwiye kuba umenya RIB udategereje ko habaye icyaha cyangwa se cyagukorewe, kugira ngo nikiramuka kibaye uzamenye abo witabaza”.
Ubwo bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe igipimo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) giherutse kugaragaza ko umubare w’abaturage bamaze kumenya RIB ukiri munsi ya 20% mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyizweho muri Mata mu mwaka 2018, rukaba rukomeje kwiyubaka. Urwo rwego rumaze kugira abakozi bahoraho basaga 900 bakorera hirya no hino mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|