Perezida Kagame yemereye ubutaka kaminuza ya AUCA (Video)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), inkunga y’ubutaka kugira ngo ibashe kubaka ibitaro yateganyaga byo kwigishirizamo abanyeshuri.

Perezida Kagame yemereye ubutaka kaminuza ya AUCA bwo kubakaho ibitaro
Perezida Kagame yemereye ubutaka kaminuza ya AUCA bwo kubakaho ibitaro

Perezida Kagame yabibemereye kuri uyu wa 2 Nzeri 2019, ubwo yatahaga ku mugaragaro ishuri ry’ubuganga ry’iyo kaminuza, ryubatse ku cyicaro gikuru cyayo kiri i Masoro mu karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukandukanye, barimo umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantisiti ku isi, Dr Ted Wilson, abo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’abayobozi bakuru mu rwego rwa politiki mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitaro bigiye kubakwa n’iyo kaminuza bizagirira akamaro benshi ari yo mpamvu ngo byakwihutishwa.

Kaminuza ya AUCA yatashywe na Perezida Paul Kagame iherereye i Masoro
Kaminuza ya AUCA yatashywe na Perezida Paul Kagame iherereye i Masoro

Yagize ati “Tugiye gufatanya namwe kugira ngo ibyo bitaro bizigisha abanyeshuri byubakwe mu buryo bwihuse kurusha ibindi. Tuzabashakira ubutaka ndetse tuzanashake amafaranga yo kongera ku yo mwabashije gukusanya”.

Ati “Ndibaza ko twese ibyo bitaro tubikeneye vuba bishoboka kurusha uko twategereza igihe kirekire. Tuzabikora rero”.

Yakomeje avuga ko mu kwizera hari byinshi bizakorwa muri iyo kaminuza biziyongera ku byari bisanzwe bihari, anizeza abayobozi baryo ko Leta izakomeza kongera imbaraga mu gushyiraho ibikorwa remezo ndetse n’amategeko meza abigenga.

Kuri ibyo bijyanye n’ibikorwa remezo, Dr Blasuious Bagura, ukuriye itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati, yashimiye cyane Perezida Kagame kuba harubatswe umuhanda mwiza ugana kuri AUCA.

Ati “Ndagira ngo mbanze nshimire Perezida Kagame ku kintu mwese mwishimiye muri iki gitondo, uyu muhanda mwiza wa kaburimbo mwabonye ugera hano kuri kaminuza. Muribuka mwese mu myaka ishize imvune twagiraga tuzamuka uwo musozi tuza hano umuhanda utarakorwa, byari bigoye”.

Bagura yakomeje avuga ko uwo muhanda yamusabye bari ahantu baganira, gusa ngo ntiyumvaga ko Perezida Kagame yahise abishyira mu byihutirwa ndetse umuhanda ugakorwa mu buryo atatekerazaga, akamushimira ko buri kintu cyose agiha agaciro.

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, Dr Ted Wilson, yavuze ko kuba AUCA igeze ku bikorwa byo kwishimira bishamikiye ku iterambe u Rwanda rugezeho, akabivuga ashingiye ku ijambo Perezida Kagame yavuze mu gihe gishize.

Umuyobozi w'itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi ku isi Dr. Ted Wilson yashimiye Perezida Kagame
Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi Dr. Ted Wilson yashimiye Perezida Kagame

Ati “Perezida Kagame yavuze ati mu myaka 25 ishize, twubatse sosiyete ihamye, twubaka ubukungu, ibintu byose biragenda bitera imbere. Washobora rero kugereranya aho twavuye n’aho turi ubu. Ubu rero kuba twatashye iri shuri ry’ubuvuzi rya AUCA, ni kimwe muri iryo terambere ryagezweho, tukaba dushimira Imana”.

Ishuri ry’ubuvuzi rya AUCA ryatashywe uyu munsi ribaye irya kabiri muri Afurika nyuma y’irya kaminuza ya Babcock muri Nigeria, rikaba irya karindwi ku isi mu mashuri nka ryo y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Icyiciro cya mbere cy’iryo shuri ni cyo cyatashywe, hakaba hasigaye ibindi byiciro bitatu ari byo birimo kuzubaka ibitaro n’izindi nyubako zitandukanye.

Reba hano uburyo Perezida Kagame yemereye ubutaka Abadivantisiti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko amadini yubaka amashuli n’amavuriro.Bituma igihugu gitera imbere kandi n’abantu bakabona akazi.Ariko uburyo amadini yigisha abantu ibyerekeye Imana bituma badahinduka abakristu nyakuri.Nibyo bituma habaho intambara,genocide,ubwicanyi,ubusambanyi,etc...Kuba abantu batuye isi badahinduka abantu beza,ni ikibazo.Iyo ushaka ko bible ihindura abantu beza,Yesu yadusabye ko "tugenda" tugasanga abantu aho bari,tukigana nabo bible kandi tutabasaba amafaranga.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Bitandukanye nuko amadini abwira abantu ngo nibasange Pastor mu nsengero,abacurangire,bamuhe amafaranga bitahire.Bituma abayoboke be bamufata nk’umuntu udasanzwe ubahuza n’Imana.Bigatuma batiga bible.Ntushobora kuba umukristu nyakuri utazi neza ibyo bible yigisha.

hitimana yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka