Nyaruguru: 2019 izarangira abakorana n’uruganda rwa Mata bishyuwe miliyari ebyiri

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata mu karere ka Nyaruguru burishimira ko kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 2019, bwari bumaze kwishyura abahinzi b’icyayi miliyari imwe na miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abahinzi b'icyayi 4 bahize abandi borojwe inka
Abahinzi b’icyayi 4 bahize abandi borojwe inka

Ubuyobozi kandi buvuga ko ibi bitanga icyizere ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira abahinzi b’icyayi bakorana n’uru ruganda bamaze kwishyurwa amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko ayo mafaranga atari yo yonyine abahinzi b’icyayi barukesha, kuko hari n’ibirori byagenewe abahinzi rukora buri mwaka, hamwe n’abahinzi bakishimana, ndetse ababaye indashyikirwa bagahabwa ibihembo.

Ni muri urwo rwego tariki 31 Kanama 2019, uru ruganda rwatanze miliyoni zirindwi zavuyemo inka enye zahawe abahinzi bitwaye neza kurusha abandi, 28 bahawe ihene, icyenda bahembwa telefoni zigendanwa, naho 24 bo bahembwa imifariso.

Imifariso 24 yagenewe abahinzi b'icyayi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019
Imifariso 24 yagenewe abahinzi b’icyayi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019

Ibihembo nk’ibi kandi byari byahawe abahinzi bitwaye neza mu mpera z’umwaka ushizewa 2018.

Guhitamo abahinzi bazahembwa bigendera ku kureba abakurikiza amabwiriza yo guhinga neza, bikabaha umusaruro mwiza nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata.

Agira ati “Abahembwa ni ababa bagize umusaruro mwishi kuri hegitari, kandi bafata neza imirima yabo: ibagaye, ifite ameza, mbese ubona ko itanga icyizere cyo gukomeza gutanga umusaruro mwiza.”

Emmanuel Kanyesigye, umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata
Emmanuel Kanyesigye, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata

Icyayi gifite ameza ni ikiringanije neza hejuru, kidasumbana, kuko iyo icyayi gisumbana gikura nabi, bityo umusaruro wakabaye uvaho ukagabanuka.

Guhemba abahinzi ni ngarukamwaka ku ruganda rw’icyayi rwa Mata. Bikorwa mu rwego rwo gushishikariza abahinzi b’icyayi kurushaho kucyitaho. Abahembwa kandi bagenda basimburanywa kuko uruganda rutakwiyemeza guhora ruhemba abantu bamwe.

Abahinzi bishimira ibi bihembo, cyane cyane amatungo, kuko ari uburyo bwo kubafasha kubona ifumbire bafumbiza icyayi cyabo, hanyuma bakabasha kugera ku musaruro ushimishije.

Silas Nsanzabaganwa utuye i Kibeho, akaba yarahawe inka, agira ati “Najyaga nifashisha ifumbire nakoze mu byatsi bibisi natabaga, nyuma y’igihe gitoya bikaba ifumbire hanyuma nkabivanga n’imvaruganda bigatuma mbasha kubona umusaruro mwiza.”

Akomeza agira ati “Ibi byampaga umusaruro ngereranyije ungana na toni 11.5 kuri hegitari ku mwaka. Urumva ko noneho ubutaha nzarenzaho, cyane ko mfite intego ko ubutaha nzageza kuri toni 12 kuri hegitari.”

Ihene 28 na zo zahawe abahinzi b'icyayi bitwaye neza
Ihene 28 na zo zahawe abahinzi b’icyayi bitwaye neza

Umuyobozi w’uruganda rwa Mata kandi avuga ko mu bindi bikorwa bakora bifitiye abaturage akamaro harimo kuba barahaye imiryango isaga 50 amazi meza, bagafasha abatishoboye babaha amatungo, ndetse no gutanga mituweri ku bakene.

Buri mwaka kandi baremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Mata aho uru ruganda rukorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka