Abandi bashoferi barenga 30 bafatiwe mu cyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2019, ryongeye gufatira mu Mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Byabaye nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatanu n’iryo ku wa gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 88 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abashoferi kwirinda ibyabashora mu mpanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko mu kwezi kurangiye kwa munani abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanyamuvuduko.

Yagize “Twafashe igihe cyo kwigisha abakoresha umuhanda bose, by’umwihariko abashoferi tubigisha uburyo bakoresha umuhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga, banirinda ibikorwa byose bishobora kuwuhungabanya nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha kuko ari yo ntandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko hari imico y’abashoferi itazihanganirwa nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha, umuvuduko, gucomokora utugabanyamuvuduko (speed governor), kudasuzumisha ikinyabiziga (contrôle technique), n’ibindi. Ati “Iki ni cyo gihe cyo gufata ingamba zikarishye kuko ntabwo twakomeza kurebera imyitwarire nk’iyi ituma habaho impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”

CP Kabera yavuze ko ingaruka zo kutubahiriza amategeko y’umuhanda zikomeye kuko zitagarukira k’uwo zagizeho ingaruka gusa cyangwa ku muryango we, kuko n’igihugu gisana bya bikorwa remezo biba byangijwe n’impanuka. Izi ngamba zigamije gukumira impanuka zashyizweho mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bibangamira abakoresha umuhanda.

Abashoferi bagirwa inama yo kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze cyangwa bagendera ku muvuduko wo hejuru kuko bishobora kubashyira mu kaga
Abashoferi bagirwa inama yo kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze cyangwa bagendera ku muvuduko wo hejuru kuko bishobora kubashyira mu kaga

Gutwara wanyoye ibisindisha ni icyaha gihanwa n’amande y’ibihumbi 150, 000frw mu gihe utwaye ikinyabiziga yarengeje umuvuduko wagenwe acibwa amande y’ibihumbi 50,000 frw. Ufashwe yacomokoye akagabanyamuvuduko acibwa amande y’ibihumbi 200,000frw mu gihe icyo gikorwa gihuriranye no kuba atwaye yarengeje umuvuduko hiyongeraho ibihumbi 50,000frw by’amande.

Yagize ati “Ushobora gukora icyaha utwaye ikinyabiziga kikaba cyabyara ikindi cyaha, icyo gihe amande ariyongera. Mu gihe ufashwe utwaye ikinyabiziga wasinze, wacomokoye utugabanyamuvuduko urafungwa ukamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’ikinyabiziga cyawe kigafatwa.”

CP Kabera yavuze ko Polisi itabuza abaturage kwidagadura no kunywa ku nzoga, ariko ibagira inama yo gufata izindi ngamba mu gihe banyoye bakarenza urugero zirimo gutega indi modoka cyangwa gushaka undi mushoferi wagutwara akakugeza iwawe mu rugo amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.