Huye: Ahangayikishijwe n’ideni rya banki, nyuma y’uko inkoko ze zishwe n’imvura

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 1 Nzeri 2019, mu Karere ka Huye hari aho yangije imirima inasenyera bamwe, ariko Vincent Twizeyimana we yamwiciye inkoko 1000.

Inkoko zo mu bwoko bwa kuroilers zari zimaze amezi ane na zo zatwawe n'amazi zirapfa
Inkoko zo mu bwoko bwa kuroilers zari zimaze amezi ane na zo zatwawe n’amazi zirapfa

Twizeyimana atuye mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye. Inkoko ze imvura yishe ni 550 z’inyama yari amaranye ibyumweru bibiri, n’iz’amagi zo mu bwoko bwa Kuroiler zari zifite amezi ane, yiteguraga ko zigiye gutangira kumuha amagi.

Amazi yishe izi nkoko yinjiye mu nzu adendezamo, ku buryo yageraga muri metero y’ubuhagarike. Izi nkoko zazize kuyarohamamo.

Twizeyimana uyu ubundi ukora umurimo w’ubumotari, ngo yabonye imvura ikubye ajya gushaka imyenda yo gukorana mu mvura. Imvura yaguye imusanga mu rugo, abona amazi aturuka mu muhanda ari menshi, agerageza kurwana na yo ariko yuzura imbere y’inzu ntoya, aho yageraga muri metero y’ubuhagarike.

Yayashakiye inzira mu rukuta rw’amatafari yatoboye, ariko ayari yamaze kwinjira mu nzu yica za nkoko, arakomeza anasenya urukuta rwo mu gikari, ku buryo amatafari yari arugize amwe ubu ari mu muhanda, andi mu ngo zo munsi y’iwe.

Urukuta rwo mu gikari rwasenywe n'amazi burundu
Urukuta rwo mu gikari rwasenywe n’amazi burundu

Inkoko na zo inyinshi zajyanywe n’ayo mazi, ku buryo hari abaturanyi bavuga ko hari izaguye mu muhanda wa kaburimbo uri hepfo y’iwe, izindi zikagera mu kagezi kitwa Munyazi kanyura mu mirima y’umuceri ya Gereza ya Karubanda.

Ibi byabaye Twizeyimana yari afite umwenda wa Banki asigaje kwishyura mu mezi arindwi. Ngo yari yizeye ko izi nkoko ari zo zizamufasha kumaramo umwenda, akazazikuramo n’andi mafaranga yo kwikenuza, none byamushoboye.

Iyi mishwi yishwe n'amazi ni iy'inkoko z'inyama 550
Iyi mishwi yishwe n’amazi ni iy’inkoko z’inyama 550

Yifuza ko ubuyobozi bwamufasha akongera kuzamura umutwe, kuko yumva atazi uko aza kubyifatamo.

Agira ati “icyifuzo cyanjye ni uko ubuyobozi rwose bwamfasha, ntiriwe mbica ku ruhande.”

Amazi yaturutse mu muhanda ni aha yinjiriye, ariko na ho yabanje kuhuzura biba ngombwa ko ashakirwa inzira mu rukuta
Amazi yaturutse mu muhanda ni aha yinjiriye, ariko na ho yabanje kuhuzura biba ngombwa ko ashakirwa inzira mu rukuta

Umuyobozi w’Akarerere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kuba bamufasha n’icyo bamufashisha bazabireba bamaze kumenya ibyo imvura yangije byose.

Ati “Raporo irimo irakorwa n’umukozi dukorana hano mu Karere, ubwo tuzaganira na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ku gishoboka yafashwamo.”

Amazi yamusenyeye yaturutse mu mirima no ku ishuri rya Nyanza

Twizeyimana avuga ko urebye amazi yamwiciye inkoko amwe yavuye ahitwa mu Gitwa, ruguru y’aho atuye, andi akava ku nyubako z’ishuri ribanza rya Nyanza aturiye.

Icyakora abandi bantu bavuga ko urebye amazi yo ku ishuri atari menshi, ahubwo ko amenshi ari ayaturutse mu mazu yo haruguru y’iwe adafite ibyobo bifata amazi, ariko no ku musozi kuko muri aka gace haguye imvura nyinshi irimo n’amahindu.

Ababivuga babihera ku kuba muri uyu mudugudu atari kwa Twizeyimana honyine amazi yinjiye akamwangiriza, kuko hari n’andi mazu yagiye yuzurirwa ku buryo abenshi babyutse bakura ibyondo mu mazu no mu mbuga, aho ayo mazi yanyuze.

Hari n’abatasinziriye baraye barwana no gukura mu nzira ibintu byari hasi mu nzu, bunakeye barwana no kubyanika.

Uyu muhanda na wo wasenywe n'iyi mvura yishe inkoko z'uyu mugabo
Uyu muhanda na wo wasenywe n’iyi mvura yishe inkoko z’uyu mugabo

Aba bose bavuga ko umuti urambye kuri ibi biza ari uko hazacukurwa imirwanyasuri mu mirima iri ruguru y’aho batuye, umuhanda baturiye na wo ugashyirwaho imiferege minini ibasha kuyobora amazi mu muhanda wo mu mudugudu, na wo ukamena mu miferege y’umuhanda umanuka kuri kaburimbo.

Umugabo umwe ati “Ikintu cyakemura kino kibazo ni uko amazi yose yafatwa akayoborwa kugeza ashyitse ku muhanda wa kaburimbo, noneho abashinzwe umuhanda bakayayobora neza, atanyuze mu baturage.”

Gusa nanone uyu mugabo afite impungenge z’uko na kaburimbo ishobora kuzagera aho igasenyuka kuko ikorwa hatashyizweho umuyoboro w’amazi wayajyana mu kabande aturutse muri aka gace.

Hazabeho ubwishingizi bw’amatungo yose

Naho ku bijyanye n’igihombo cya Twizeyimana, hari abavuga ko iyo inkoko ze ziza kuba mu bwishingizi ubu ataba ari kubunza imitima yibaza aho azakura ikindi gishoro.

Nanone ariko, kugeza ubu amatungo yishingirwa mu Rwanda ni inka, ariko n’ubwishingizi bw’ayandi buri hafi nk’uko bisobanurwa na Joseph Museruka ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Abatuye i Nyanza bavuga ko hari n'amazi yaturutse ku musozi
Abatuye i Nyanza bavuga ko hari n’amazi yaturutse ku musozi

Agira ati “Aborozi bakomeje kubisaba cyane cyane ab’inkoko n’ingurube. Ubu Minisiteri iri mu biganiro n’aborozi n’ibigo by’ubwishingizi kureba ibikwiye kwishingirwa, hanyuma bikazatangarizwa aborozi kugira ngo batangire gufata ubwo bwishingizi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka