Kigali: Abarenga 80 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha barenza urugero

Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda hirya no hino mu gihugu zituruka ku businzi bwa bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019, abantu barenga 80 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu batwara basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji avuga ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0.8, Abanyarwanda barabikanguriwe bihagije ariko bimaze kugaragara ko bamwe banze kubahiriza iryo tegeko ari yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko.

CP Mujiji yagize ati “Amategeko avuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 ngo ajye gutwara ikinyabiziga. Iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko bamwe banze kubyubahiriza. Ni yo mpamvu mu mpera z’iki cyumweru twafashe abantu barenga 80 batwaye ibinyabiziga barengeje ibipimo biteganywa n’itegeko.”

CP Mujiji akomeza avuga ko ibi bikorwa bitarangirira mu Mujyi wa Kigali gusa ko ahubwo bizakomereza no mu zindi Ntara z’igihugu.

CP Rafiki Mujiji, umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
CP Rafiki Mujiji, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

CP Mujiji aboneraho kongera gukangurira abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yanasabye kandi Abanyarwanda bose iki kibazo kukigira icyabo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari umushoferi babona yasinze ariko akajya gutwara ikinyabiziga.

Ati “Izi mpanuka zituruka ku businzi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwa remezo, ni yo mpamvu duhora dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye. Niba wanyoye shaka umuntu ugutwara, abaturage na bo turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye izi mpanuka.”

Abafatiwe mu cyaha cyo gutwara ikinyabiziga basinze, ikinyabiziga kirafatwa ugitwaye agacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yamara kuyatanga ikinyabiziga kikarekurwa. Ni mu gihe ariko uwari ugitwaye akomeza gucumbikirwa ku biro bya sitasiyo za Polisi mu gihe haba hagikurikiranwa dosiye ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubahana ni ngombwa,kubera ko Ubusinzi na Telefone utwaye imodoka biteza impanuka nyinshi.Uretse na Rwanda National Police,Imana nayo ivuga ko “abasinzi batazaba muli Paradizo”.Gusa ntabwo Imana ibuza abantu kunywa inzoga nkeya nkuko amadini amwe avuga.Dore uko bible ivuga: Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka