Huye: Imvura yishe inkoko 1000 za Twizeyimana Vincent

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Huye yangije byinshi birimo inkoko 1000 z’uwitwa Twizeyimana Vincent.

Ubworozi bw’inkoko bwe yabukoreraga mu mu Mudugudu wa Nyanza mu Murenge wa Huye, munsi y’ishuri y’ishuri ribanza rya Nyanza (EP Nyanza).

Twizeyimana Vincent yabwiye Kigali Today ko umuvu w’amazi yavuye ku nyubako z’iri shuri no mu muhanda wamwiciye inkoko yororaga 550 z’inyama zari zimaze ibyumweru bibiri, wica n’izindi nkoko ze 450 z’amagi zari zimaze amezi ane.

Mu nkoko zose yororaga ngo nta n’imwe yarokotse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello,

Uwo muntu wahombye akwiriye ubufasha bwo kumushumbusha cyane cyane buturutse ku bareberera iryo shuri ryamuteye amazi.

Thank you!

Pierre yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka