Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, (…)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2019, nta murwayi mushya wa Coronavirus (COVID-19) wagaragaye mu bipimo byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus bose hamwe uguma ku bantu 17.
Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abantu bakomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza abafasha gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu Mujyi wa Musanze kimwe n’ahandi na ho ayo mabwiriza arubahirizwa, ariko kandi n’ubuzima burakomeje muri serivisi zinyuranye.
Abikorera bo mu Turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko gahunda bamaze iminsi batangiye yo kwegereza abaturiye imipaka ibicuruzwa ku giciro gito ikomeje, kandi ko itigeze ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, Siporo n’Umuco, Twahirwa Theoneste, arizeza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba ruzatangira gusanwa guhera tariki ya 23 Werurwe 2020.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi Kongo, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wavuye kuri 18 uba 23 nyuma y’uko habonetse abandi barwayi batanu, atangaza ko hari n’uwo yahitanye.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko kuva yaba Perezida w’iyi kipe nta faranga na rimwe rya Skol iyi kipe abereye umuyobozi irabona.
Umusaza witwa Kamamanzi Ildephonse utuye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, avuga ko urutoki rwe rwamufashije kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akajya ahabakura abahungishiriza i Kabgayi akoresheje umupolisi wa Komini.
Abagize umuryango wa Kenny Rogers batangaje ko uyu mukambwe wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana atarwaye, mu ijoro ryo kuya 20 Werurwe 2020, aguye mu rugo rwe ruri Sandy Springs muri Leta ya Goergia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bamaze kumva ibyayo banafata ingamba zo kuyirinda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma wageneye Umugabana wa Afurika ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Abanyarwanda baba mu mahanga baravuga ko n’ibihugu by’ibihangange bitewe ubwoba cyane n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwizwa ryayo.
Dr Jean-Jacques Muyembe Tanfum wari washinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni we wahawe gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu hihariye ho kwakirira no kuvurira abanduye Coronavirus ndetse ko hari n’amavuriro y’abigenga afite ahantu nk’aho.
Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibigori bejeje kuko nta modoka ishobora kuhagera bitewe n’umuhanda mubi.
Rukundo Jean Pierre uhagarariye sosiyete BENO HOLDINGS, avuga ko aterwa ishema no kuba ari we wagejeje bwa mbere mu Rwanda ikoranabuhanga ry’Akagabanyamuvuduko (Speed Governor) yifashishwa mu binyabiziga hagamijwe kugendera ku muvuduko wagenwe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.
Nubwo muri iyi minsi ibyerekeranye n’imikino byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, mu mikino umunani y’igice cya kabiri yari imaze kuba, Rutahizamu wa Musanze FC Twizerimana Onesme ayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho yari amaze gutsinda ibitego bitanu (…)
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko guhabwa serivisi binyuze kuri kuri telefone zigendanwa nta cyo bitwaye, cyane ko bigamije kurinda ubuzima bwa benshi.
Mu gihe Coronavirus ikomeje guhagarika ibikorwa by’imikino bitandukanye, Yannick Mukunzi n’ikipe ye ya ya Sandvikens IF bahagaritse imyitozo bakoreraga muri Espagne .
Igiciro cy’ibishyimbo bivuye mu Rwanda cyazamutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kongo buhagaritse ikoreshwa rya jeto ku bambukira ku indangamuntu baturutse mu Rwnada.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije isi, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuba inyuma y’ikipe yabo, aho mu ijoro ryo ku itariki 19 rishyira 20 Werurwe 2020 hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 1,045,752 yo kuyishyigikira.
Urubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, rwahagurukiye gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije urubyiruko, muri gahunda yiswe ‘Orora, rema intumbero’.
Icyorezo COVID-19 cyugarije isi guhera mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019 gikomeje guhitana abantu ku isi ndetse n’umubare w’abacyandura ugenda winyongera mu bihugu bitandukanye.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) ritangaza ko ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika bugiye kujya mu gihombo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Banki ya Kigali (BK) yateguye irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’ rigiye kuba ku nshuro ya kane, kuri iyi nshuro umwihariko ukaba ari uko hazahatana ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori. Iryo rushanwa ryatangijwe tariki 18 Werurwe 2020, rikaba rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 bazahabwa inguzanyo (…)
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagariye Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kugira ikibazo cy’ingendo bashaka kuza mu Rwanda mu gihe ikibuga cy’indege cyaba cyafunzwe kwegera ambasade z’u Rwanda zibari hafi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iri mu bikorwa byo kugenzura abacuruzi bubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kutazamura ibiciro no guhenda abaguzi. Ubugenzuzi bwatahuye ibigo 24 byazamuye ibiciro, bicibwa amande.
Ubukangurambaga bwo gukaraba neza intoki hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus bumaze gufata indi ntera, aho abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko babushyigikiye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 11.
Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Acacia Bandubola, yasuzumwe abaganga bamusangamo virusi ya COVID-19.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’itumanaho kurinda abantu guhanahana amafaranga mu ntoki, kuko na byo ngo biri mu buryo butuma banduzanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.
Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.
Mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi n’u Rwanda rurimo gikomeza gukwirakwira, hafashwe ingamba z’uko abantu bajya bakorera mu rugo aho bishoboka.
Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.
Mu gihe Skol na Rayon Sports bari bamaze imyaka irenga irindwi bafatanya, Rayon Sports irasaba Skol kongera amafaranga kugirango bakomeze imikoranire.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga arasaba abafana ba Rayon Sports kubaba hafi, bakazasubukura shampiyona bakosora ibitaragenze neza mu mikino 24 bamaze gukina
Umuhanda Muhanga-Ngororero wari wafunzwe kubera umwuzure wari wahagaritse ingendo z’imodoka ku wa 18 Werurwe 2020 wari ubu wongeye kuba nyabagendwa kuko uwo mwuzure wamaze kuvamo.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.
Imiryango yashyinguye abayo mu irimbi rya Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, iravuga ko amazi menshi y’imvura aturuka mu ngo zirituriye yatangiye gusenya imva nyuma y’amezi abiri gusa rimaze rifunze.
Bamwe mu bacuruzi bakomeje kugira urwitwazo icyorezo cya Coronavirus, bakazamura ibiciro uko bishakiye, barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta arimo iryo kutazamura ibiciro ku bicuruzwa byabo.
Mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mijyi, hari kugaragara abantu bambaye udupfukamunwa (Masks) n’uturindantoki (gants), aho bavuga ko bari kubikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gitera indwara ya Covid-19, ihangayikishije ibihugu by’isi n’u Rwanda rurimo.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare, mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi atanu batabona amazi meza.